Cimerwa yatanze inkunga ya Sima 2000 zizifashishwa mu kubakira abakozweho n’Ibiza

0Shares

Nyuma y’Ibiza byibasiye abaturage ba tumwe mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo tariki ya 2 n’iya 3 Gicurasi 2023, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza, yatangaje ko hari gushakishwa ahantu heza hashobora gutuzwa Imiryango yagizweho ingaruka n’Ibiza.

Aha, niho Uruganda rukora Sima mu Rwanda ruzwi nka ‘Cimerwa’ rwongeye kugaragaza ko rufite ubushake mu gushyigikira Leta mu bikorwa binyuranye birimo no kubakira abagizweho ingaruka n’ibi Biza biherutse guhitana abantu 135 bikangiza amatungo n’ibintu bitari bike bifite agaciro karenga miliyari 130

Uru ruganda rukaba rwiyemeje gutanga imifuka ya Sima igera ku 2000 izifashishwa mu gihe ibikorwa byo kubakira abahekuwe n’ibi biza byaba byaba byatangiye

Twabibutsako nyuma y’ibi biza Ubuyobozi bw’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’abantu ku giti cyabo bakomeje gutanga ubutumwa buhumuriza u Rwanda n’Abanyarwanda ku bwo kubura abantu barenga 130 n’iyangirika ry’ibikorwaremezo bitandukanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *