Kuri uyu wa Kane, Porogaramu ya ONU yita ku biribwa PAM, yatangaje ko ikeneye byihutirwa miliyoni 162 n’ibihumbi 400 by’amadolari yo gufasha guverinema ya Chad kwita kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 300 by’abantu bakeneye ibiribwa vuba na bwangu, barimo 30,000 baherutse guhunga ubushyamirane muri Sudani.
PAM yavuze ko yarimo gutanga igisubizo ku kibazo cy’ibiribwa gikomeje gukara muri Chad.
Gusa, kutabona amafaranga akenewe bivuze ko inkunga y’ibiribwa ku mpunzi zose hamwe n’abataye ibyabo imbere mu bihugu, izahagarara neza neza, muri uku kwezi, niba nta yandi mafaranga ageze kuri iyi porogaramu ya ONU.
Pierre Honnorat, umuyobozi wa PAM muri Chad yagize iti:“Turimo kwegeranya ibiribwa byo gufasha impunzi kubera ibibazo biri muri Sudani, ariko ntibyoroshye mu gihe ibihe by’imvura bigiye gutangira mu kwezi kwa gatandatu, ibice byinshi bya Chad akaba ntawe uzaba abasha kubigeramo.
PAM yavuze ko miliyoni zigera muri ebyiri n’ibihumbi 300 by’abanyacadi, igihugu gikennye muri Afurika yo hagati, bakeneye byihutirwa imfashanyo y’ibiribwa.
Kuva imirwano itangiye muri Sudani mu byumweru bitatu bishize, abantu barenga 30,000 bambutse umupaka bajya muri Cadi, bahunga ubushyamirane kandi abandi ibihumbi byinshi, bashobora kuhagera muri ibi byumweru biri imbere.
Abaheruka kugerayo, biyongereye ku bandi babarirwa mu 600,000 biganjemo impunzi z’abanyasudani, babaga muri Cadi, nyuma yo guhunga ubushyamirane mu bihugu byabo.
Mu buryo butandukanye, ejo PAM yaburiye ko inzara igiye kwibasira Sudani mu buryo budasubirwaho, kubera ko izindi miliyoni 2 n’ibihumbi 500 by’abantu mu gihugu, nabo bashobora guhura n’ibibazo muri aya mezi ari imbere, biturutse ku mivu y’amaraso ikomeje gutemba. (Reuters)