Centrafrique: Abaturage n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Amahoro bakoranye Umuganda

0Shares

Abapolisi b’u Rwanda bagize Itsinda RWAFPU I-9 riri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bafatanyije n’abaturage mu muganda rusange wo gusukura Isoko rya Sica II, riherereye mu Mujyi wa Bangui.

Uyu muganda wakozwe mu gitondo cy’Ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024.

Ni umuganda wakozwe mu rwego rwo guteza imbere isuku, isukura, kurengera ibidukikije no gukangurira abaturage kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza no kwishakamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo bahura na byo.

Kongbo Josias Eric uyobora 2e Arrondissement, kamwe mu duce umunani tugize Umujyi wa Bangui, ari na ko Isoko rya Sica II riherereyemo, yashimiye uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano.

Yagize ati “Duhora tuzirikana umusanzu wanyu mu kurinda abaturage mu bihe by’umutekano muke, by’akarusho mukaba mwongeraho no kudushyigikira mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Yashimangiye ko gufatanyiriza hamwe igikorwa cy’umuganda rusange n’Abanyarwanda ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuzima bwiza bushingiye ku isuku no kurengera ibidukikije, ashishikariza abaturage kuzakomerezaho ntibasubire inyuma.

Chief Superintendent of Police (CSP) Venant Rubayiza, uyobora Itsinda RWAFPU I-9, yashimiye abaturage n’ubuyobozi bwabo ku bufatanye babagaragariza mu kazi kabo ka buri munsi.

Yavuze ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kubafasha kuzuza inshingano zo kubacungira umutekano, abasaba gukomeza uyu mubano n’ubufatanye mu bikorwa by’isuku n’iterambere.

Uretse ibikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage, Umutwe RWAFPU I-9 ugira uruhare no mu bikorwa by’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage birimo gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi kwa muganga, gutanga ubuvuzi n’imiti by’ubuntu ku baturage batishoboye no kubagezaho amazi meza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *