Burera: Uruganda rukora Imyenda rwashowemo Miliyari 2,8 Frw hagamijwe kurujyanisha n’igihe

Mu Karere ka Burera hari kuvugururwa no kwagurwa Uruganda rw’imyenda rw’icyitegererezo, Noguchi Holdings Limited, rwitezweho guha akazi abiganjemo urubyiruko n’abandi basanzwe bakora ubudozi.

Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Rugarama mu nyubako zahoze ari iz’agakiriro k’Akarere ka Burera, ariko zeguriwe umushoramari wahashyize uruganda rw’imyenda.

Imirimo yo kuvugurura uru ruganda biteganyijwe ko izarangira muri Nzeri uyu mwaka, izarangira itanzweho agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 800 Frw.

Urubyiruko rwaganiriye n’Igitangazamakuru cya Leta, ruvuga ko ivugururwa ry’uru ruganda ari amahirwe akomeye rwiteguye kubyaza umusaruro.

Kuri ubu abarenga 300 bafite imirimo itandukanye y’ubudozi bakorera muri urwo ruganda. Benshi bishimira ko bongerewe ubumenyi ku buryo badoda imyenda igezweho ishobora no gucuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

Hashize amezi atanu hatangiye umushinga wo kuvugurura uru ruganda, hagurwa inyubako zizakorerwamo imirimo itandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda Noguchi Holdings Limited, Hitimana Said, yasobanuye ko ubushobozi bw’uru ruganda mu gihe umushinga wo kuruvugurura uzaba urangiye buziyongera.

Biteganyijwe ko uru ruganda nirwuzura ruzatanga akazi ku bakozi barenga 1500 bahoraho ndetse ni ryo shoramari ryagutse rizaha akazi ku mubare munini w’abaturage muri Burera.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *