Rusizi: Abazunguzayi bashyiriweho uburyo bwo gukora batekanye (Amafoto)

Abasaga 350 biganjemo Urubyiruko rwahoze ari Abazunguzayi mu Mujyi wa Kamembe, rwahawe aho gukorera muri Gare ya Rusizi ndetse rwamaze no kubakirwa isoko rito rugiye kuba rwifashisha.

Uru rubyiruko rwashimiye ubuyobozi bwarukuye ku muhanda kuko ngo  rwahahuriraga n’ibibazo bitandukanye nko gufungwa ndetse rimwe na rimwe rugahomba.

Hashize ukwezi aba bahoze ari abazunguzayi ku mihanda yo mu Mujyi wa Rusizi bahawe aho gukorera muri Gare ya Rusizi.

Abaganiriye n’Igitangazamakuru cya Leta, batangaje ko aho bimuriwe hari umutekano ndetse n’abakiliya babagana batangiye kuboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yatanze icyizere ko hari gushakwa igisubizo kirambye cy’aho bazajya bakorera mu gihe kuri ubu bakiri gucururiza hasi n’ahantu ubuyobozi bwabubakiye ho kuba bifashisha by’agateganyo.

Abamaze kubarurwa ko bari abazunguzayi ubu bahawe aho gucururiza muri Gare ya Rusizi ni 369. Biganjemo urubyiruko rurimo abacuruza inkweto, imyenda n’ibiribwa bitandukanye.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *