Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bwatangiye kubakira imiryango 30 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagiraga aho kuba.
Biteganyijwe ko izi Nzu zizuzura mu ngengo y’imari y’uyu Mwaka, zitwaye asaga Miliyoni 450 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni Inzu zatangiye kubakwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2022/2023.
Mu Murenge ya Shyara hari kubakirwa imiryango icumi, uwa Rilima imiryango icumi, uwa Rweru imiryango itandatu n’Umurenge wa Mareba ahari kubakirwa imiryango ine.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangarije Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko imirimo yo kubaka izi nzu igeze ahashimishije ikaba izarangirana nibura n’ukwezi kwa Gatandatu.
Yagize ati: Ubu inzu zarasakawe zirakinze, turi gukora ibindi birimo kuzishyiramo umuriro ndetse na sima. Bigomba kugera mukwa Gatandatu bazirimo kuko nta mbogamizi ihari yatuma zitarangirira ku gihe twihaye kandi birashoboka cyane ko bazazijyamo mbere, zizuzura zitwaye hafi miliyoni 450 Frw.
Meya Mutabazi yakomeje avuga ko kuri ubu batangiye ibarura rizerekana abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Karere ka Bugesera bakeneye ubufasha.
Iri barura ngo rizerekana bamwe mu bagiye bibagirana mu gufashwa ndetse n’abafite ibibazo bitandukanye birimo inzu zikeneye gusanwa n’ibindi. Ibizarivamo ngo bizabereka uko batoranyamo abababaye kurusha abandi.