Tariki ya 04 Werurwe 2023, Imikino ya Shampiyona ya Boccia ku rwego rw’Igihugu yari yakomereje mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, ahakinirwaga umunsi wa Gatatu (3).
Uyu munsi wasize Muhanga itsinze 6 ya 5 Gakenke, Rutsiro 3-4 Nyanza Gisagara 3-10 Musanze Ngororero 9-2 Muhanga Gakenke 6-5 Gisagara.
Nyuma y’Umunsi wa Gatatu, amakipe ane (4) ku rutonde rwa Shampiyona yahise akatisha Itike yo kuzakina Imikino ya nyuma iteganyijwe muri Gicurasi uyu Mwaka.
Urutonde rwa Shampiyona
- Gakenke 41 pts
- Ngororero 40 pts
- Musanze 38 pts
- Rutsiro 36 pts
- Nyanza 30 pts
- Muhanga 26 pts
- Gisagara 21 pts
Boccia umukino ukinwa n’abatabona, ukaba ukinwa ku rwego Olempike rw’Imikino y’abantu bafite Ubumuga guhera mu 1984.
Komite Nyarwanda y’Imikino y’abantu bafite Ubumuga ikaba yarawushyize mu mikino itegura mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga kutiheza no kumva ko nabo ari abantu nk’abandi.
2day in Collaboration with @npcrwanda & @KayonzaDistrict we have hosted the 3rd round of the Boccia Tournament for the people with Disabilities. This game is not familiar to many, but those who play it say that it helps them have fun, Socialize and be healthy. pic.twitter.com/vgwyuapWsC
— Kayonza Youth Friendly Center (Centre de Jeunes ) (@yegokayonza) March 4, 2023
2023 Boccia Championship Updates
Gakenke, Ngororero ,Musanze and Rutsiro teams qualified for the final to be held in May 2023 pic.twitter.com/IBlNwcR7j0
— Rwanda Paralympics (@npcrwanda) March 4, 2023