Igabanuka ry’ibiciro n’ingufu ku isoko ni zimwe mu mpamvu Babki nkuru y’u Rwanda (BNR) ishingiraho yemeza ko mu mpera z’uyu Mwaka ibiciro bizagabanuka.
Banki Nkuru y’u Rwanda BNR iratangaza ko mu mpera z’uyu mwaka, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzatangira kugabanuka bigizwemo uruhare n’impamvu zinyuranye. BNR kandi itangaza ko yagumishije igipimo cy’inyungu fatizo kuri 7%.
Zimwe mu mpamvu zitera iri gabanuka ry’ibiciro zirimo kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingufu ku rwego mpuzamahanga byaratangiye kugabanuka, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi witezweho kugenda neza.
BNR igaragaza icyizere gifatika cyo kumanuka kw’ ibiciro byari byarazamutse hashingiwe ku kuba igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2022 cyari cyageze kuri 21.7% nyuma kikaza kugabanuka kuri 17.8% muri Mata 2023, aho iri manuka bigaragazwa ko ryatijwe umurindi ahanini n’igabanuka rya 4.4% ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu muri Mata 2023 bivuye kuri 19.9% mu Ukuboza kwa 2022.
Aha niho Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, ahera agaragaza iri gabanuka nka kimwe mu byatanga icyizere gifatika cyo kumanuka kw’ibiciro by’ibiribwa hirya no hino ku masoko y’imbere mu gihugu muri uyu mwaka.
Urwego rw’ubuhahirane hagati y’u Rwanda ndetse n’amahanga ni kimwe mu bigaragazwa nk’ibiri kugira uruhare ruziguye muri gahunda zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’ibyorezo ndetse n’intambara zugarije isi mu myaka itatu ishize, nubwo hakigaragara icyuho mu byoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.
Nk’aho bigaragazwa ko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze byiyongereyeho 17.4% mu gihembwe cya mbere cya 2023, naho agaciro k’ibitumizwa mu mahanga ko kakaba kariyongereyeho 27.6%, ari naho BNR ihera igaragaza ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereyeho 35%.
Bamwe mu bacuruzi bohereza bimwe mu bicuruzwa byabo mu mahanga bahera aha bagaragaza ko hari icyizere cyo kuziba iki cyuho ahanini hashingiwe ku buryo Leta yashyizeho bwo koroshya ingendo.
BNR igaragaza uruhare icyo cyuho cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga cyagize ku igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idorali ry’Amerika aho kagabanutseho 3.07% muri Werurwe 2023 ugereranyije na 2022.
Icyakora nubwo bimeze bityo, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, ashimagira ko iterambere kuri ubu ry’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ndetse n’izindi nzego zinyuranye biri muri bimwe mu byitezweho kuzaziba icyo cyuho.
Hashingiwe ku iteganyamibare ryagaragajwe na Komite ya Politiki y’Ifaranga, BNR yagumishije igipimo cy’inyungu fatizo kuri 7%.
Ibi ni ibyagaragajwe nk’ibizayifasha kongera kugarura umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu mbago igenderaho za 2% ndetse na 8%.