BK Group Plc na MTN Rwandacell byashyizwe ku rutonde rw’Ibigo bicunzwe neza muri Afurika bibikesha kuyoborwa n’Abagore

0Shares

BK Group Plc na MTN Rwandacell byashyizwe mu bigo by’ubucuruzi 93 bikomeye muri Afurika biyoborwa n’abagore hagendewe ku ngano y’umutungo n’amafaranga byinjiza, hitawe ku bigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane.

Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Africa.com ku bufatanye na Standard Bank Group, rusohoka kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2023. Hashingiwe ku bushakashatsi bufatika n’imibare yatanzwe na Bloomberg.

Ibi byose bigaragaza uburyo umugore amaze kugera mu nzego zikomeye mu buyobozi muri Afurika, kuko ibi bigo byinjije miliyoni nyinshi z’amasolari biri mu nzego zaba ubucuruzi, amabanki, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwishingizi n’ibindi.

Teresa Clarke uyobora Africa.com, ari na we wayishinze, yavuze ko urutonde rw’uyu mwaka ruriho abagore 93 bayobora ibigo mu bihugu 17, barimo 40 bo muri Afurika y’Epfo, 12 bo muri Nigeria, batandatu bo mu Misiri, Ghana, Kenya, u Rwanda n’ahandi.

Mu gukora uru rutonde, hakozwe ubusesenguzi ku bigo 2,020 byanditse ku masoko y’imari n’imigabane 24 muri Afurika.

Habanje gushungurwamo ibigo bifite umutungo wa miliyoni 100$ kuzamura, cyangwa agaciro ka miliyoni 150$ kuzamura ku isoko ry’imari n’imigabane. Ibi byatumye hasigaramo ibigo 787.

Itsinda ryakurikijeho kureba abagore bayoboye ibigo nk’abayobozi bakuru, ibi byatumye haboneka abagore 40 bari mu cyiciro cya mbere ku rwego rw’abayobozi bakuru. Icyiciro cya kabiri kirimo ibigo 28, icyiciro cya gatatu kirimo ibigo 25.

Uru rutonde ruyobowe na Natascha Viljoen uyobora Anglo American Plc, ikigo kiri ku Isoko ry’imari n’imigabane cya Johannesburg muri Afurika y’Epfo, cyinjije miliyari $41.6.

Afurika y’Epfo yiharira imyanya ya mbere kuko hakurikiraho Nompumelelo Zikalala uyobora Kumba Iron Ore Ltd yinjije miliyari $6.9, Mpumi Madisa uyobora Bidvest Group yinjije miliyari $6.6, Bertina Engelbrecht uyobora Clicks Group Ltd yinjije miliyari $2.6, na Dr. Nombasa Tsengwa uyobora Exxaro Resources yinjije miliyari $2.2.

Ku mwanya wa gatandatu kandi haza Albertinah Kekana, umuyobozi mukuru wa Royal Bafokeng Holdings bigaragazwa ko yinjije miliyari $1.1.

Ibi bigo bitandatu bya mbere byose bigaragara kuri Johannesburg Stock Exchange.

BK Group Plc iza ku mwanya wa 24 aho bigaragazwa ko yabarirwaga miliyoni $218, naho MTN Rwandacell Plc ikaza ku mwanya wa 28, aho bigaragazwa ko yinjije miliyoni $187.

Ibi bigo byombi biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ndetse BK Group Plc iba no ku isoko rya Nairobi.

BK Group Plc iherutse gutangaza ko mu 2022 yungutse miliyari 59.7 Frw, iyo nyungu ikaba yariyongereyeho 15.1% ugereranyije n’umwaka wa 2021.

Iki kigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko cyabonye inyungu muri ibyo bigo byose bitewe ahanini n’ingamba zashyizweho zo kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19.

Ibi bigo bibumbiye hamwe nabyo biyobowe n’umugore, Beata Habyarimana, ndetse n’ikigo gikomeye muri ibi, Banki of Kigali Plc, iyobowe na Dr. Diane Karusisi.

Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda), kiyobowe na Mapula Bodibe nacyo kiri kuri uru rutonde.

MTN Rwandacell Plc iheruka gutangaza ko mu mwaka wa 2022 yinjije miliyari 221,7 Frw; mu gihe umwaka ushize yari yinjije miliyari 184,9Frw, inyongera ya miliyari 36,8Frw.

Amafaranga yungutswe na MTN Rwanda muri serivisi za Mobile Money yazamutseho 48,4% ugereranyije n’ayari yabonetse mu mwaka wa 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *