Beach Volleyball:“Dufite ikizere cyo kuzabona Itike y’Imikino Olempike” – Masumbuko

0Shares

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo bakina Volleyball ikinirwa ku Mucanga, Masumbuko Jean de Dieu, yatangaje ko ikipe ikomeje kwitegura imikino ya All African Games izabera muri Ghana muri Werurwe, iyi ikaba izanatanga itike y’Imikino Olempike yo mu Mpeshyi izabera i Paris mu Bufaransa hagati ya tariki 26 Nyakanga n’iya 11 Kanama 2024.

Guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 23 Werurwe 2024, i Accra ku Murwa mukuru wa Ghana, hazakiniwa imikino ya All African Games, iyi ikazaba isobanuye ibintu byinshi, kuko uretse kwegukana Igikombe nk’Ikipe ihiga izindi ku Mugabane, izanatanga itike y’Imikino Olempike.

Agaruka ku ntego barangamiye, Umutoza Masumbuko usanzwe utoza Ikipe ya Police WVB nk’Umutoza wungirije, yagize ati:“Amahirwe yo kwerekeza mu Mikino Olempike ari mu Biganza byacu. Turakomeza gukaza Imyitozo kandi twiteguye guhangana na buri kipe yose tuzahurira muri Ghana”.

U Rwanda rwabonye itike ya All African Games ruyikuye i Mombasa muri Kenya mu mikino yahuje Ibihugu bigize Akarere ka Gatanu (Zone 5) mu Kuboza k’Umwaka ushize.

Amakuru agera kuri THEUPDATE, aremeza ko imyiteguro ihamye izatangira muri Gashyantare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *