Beach Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Trinidad & Tobago

0Shares

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, ikipe y’Igihugu ikina umukino wa Volleyball yo Mucanga mu kiciro cy’Ingimbi n’Abangavu (abatarengeje imyaka 18)  irerekeza mu gihugu cya Trinidad & Tobago mu mikino ya Youth Commonwealth Games.

Iyi kipe igizwe na MUGISHA Francois d’Assise ufatanya na KAYIRANGA Tristan mu kiciro cy’abahungu na Uwase Ygette ufatanya na Uwase Claire izaba itozwa na Mudahinyuka Christophe.

Commonwealth Youth Games ni imikino ihuza Urubyiruko rwo mu bihugu byibumbiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza.

Kuri iyi nshuro ya 7 igiye gukinwa, izabera i Belfast mu gihugu cya Trinidad & Tobago.

Iyi mikino itganyijwe gutangira tariki ya 04 Kanama kugeza ku ya 11 Kanama 2023.

Abakinnyi basaga 1000 mu mikino inyuranye, irimo Volleyball ikinirwa ku Mucanga, Amagare, Netball n’imikino Ngororamubiri, bazaba bahatanye barangamiye guhesha ishema ibihugu byabo.

Ibihugu bisaga 71 bitegerejwe muri iyi mikino, aho umuhango wo kuyifungura uzabera muri Sitade ya Hasley Crawford.

Ku munsi ufungura iyi mikino hateganyijwe ko hazakinwa imikino Ngororamubiri.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rwaherukaga kwitabira iri rushanwa ubwo ryaberaga mu gihugu cya Bahamas mu 2017.

Icyo gihe, u Rwanda rwari ruhagarariwe muri Beach Volley mu kiciro cy’abakobwa rwegukana Umudari wa Bronze.

Abakinnyi begukanye uyu Mudari bari bagizwe na Munezero Valantine na Musabyimana Penelope, batozwaga na Mudahinyuka Christophe.

Uyu Mudari batwaye, niwo wa mbere u Rwanda rwari rwegukanye muri iyi mikino.

Kuri ubu, mu kiciro cy’abahungu, abakinnyi basanzwe bakina ku mashuri yisumbuye.

Francois d’Assise yiga Groupe Scolaire Officiel de Butare mu gihe  Kayiranga Tristan yiga muri College Christ Roi i Nyanza.

Mu kiciro cy’abakobwa, Uwase Ygette yiga Groupe Scolaire St Aloys i Rwamagana, naho Uwase Claire yiga i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe.

Aganira na THEUPDATE, umutoza w’iyi kipe, Mudahinyuka Christophe yagize ati:”Muri rusange twiteguye neza kuko abana twabakurikiranyeguhera muri Shampiyona y’ikiciro cya kabiri (Serie B) no mu mikino ihuza amashuri (Inter-Scolaire)”.

Yungamo ati:”Nyuma y’uko basoje ibizami, twahise dutangira imyitozo i Rubavu. Urwego berekanye mu myitozo nta gushidikanya ko bazatanga ibishoboka bagahesha ishema Igihugu”.

Amafoto

Musabyimana, Mudahinyuka na Munezero bahesheje u Rwanda Umudari wa Bronze i Bahamas mu 2017

 

Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi yahise kuzegukana Umudari muri iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya 7

 

Abangavu b’u Rwanda, bavuga ko ibyakozwe mu 2017 ntakabuza nabo bazabisubiramo byanze bikunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *