Basketball: U Rwanda ruzatangira amajonjora y’Igikombe cy’Isi rwesurana na Liban

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore, izatangira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Budage hagati ya tariki ya 4-13 Nzeri 2026, yesurana n’Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Liban.

Iyi mikino y’amajonjora y’ibanze, iteganyijwe ku zabera i Kigali hagati ya tariki ya 19-25 Kanama 2024.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya Kane, rusangiye n’Ibihugu birimo; Liban, Argentine na Great Britain.

Mu rwego rwo kwitegura aya majonjora, biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izatangira imyiteguro mu Kwezi gutaha kwa Nyakanga (7).

Uretse itsinda ry’u Rwanda, irya gatatu naryo rizakinira i Kigali, aho biteganyijwe ko amakipe 2 muri buri tsinda, iza mbere zihure n’iza kabiri mu mikino ya 1/2, izikomeje zikine umukino wa nyuma.

Ni mu gihe imikino yo mu itsinda rya mbere n’irya kabiri, izabera ku Murwa mukuru wa Mexique, Mexico.

Muri iyi mikino, buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe y’Ibihugu 4, kandi adahuje Imigabane aturukaho.

Imikino y’amajonjora ya nyuma, izakinwa mu Mwaka utaha w’i 2025, izasiga amakipe y’Ibihugu 16 akatishije itike yerekeza mu Budage.

N’ubwo bigoye, mu gihe u Rwanda rwabona iyi tike, ni ku nshuro ya mbere rwaba ruyibonye.

Uko imikino izakinwa mu itsinda ry’u Rwanda

  • Tariki ya 19/08/2024

Rwanda vs Lebanon

  • Tariki ya 21/08/2024

Rwanda vs Argentine

  • Tariki ya 22/08/2024

Rwanda vs Great Britain.

Amafoto

Rwanda will in July begin preparations for the forthcoming FIBA World Cup 2026 pre-qualifying tournament. The hosts will play Lebanon in the opening match-courtesy

Itsinda rya 3 n’irya 4 bazakinira imikino yabo mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *