Cricket: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gutsinda Imikino 4 rwikurikiranye, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntabwo yahiriwe n’Umukino w’Umunsi wa 5, mu Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Kamena 2024, wahuje u Rwanda na Nijeriya, urangira u Rwanda ruwutsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota 32.

Ni umukino watangiye Ikipe ya Nijeriya itsinda Toss, ihitamo gutangira itsinda amanota (Batting), mu gihe u Rwanda rwatangiye rutera Udulira (Bowling).

Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye Nijeriya igitsinzemo amanota 104 muri Overs 20, mu gihe u Rwanda rwari rwakuye mu Kibuga abakinnyi 5 (5 Wickets).

Mu gice cya kabiri, cyatangiye u Rwanda rusabwa gutsinda amanota 105 yari buruheshe kwegukana umukino.

Ntabwo rwahiriwe, kuko muri Overs 19, Ikipe y’Igihugu ya Nijeriya yari imaze gukura mu Kibuga abakinnyi bose b’u Rwanda (10 All Out).

Ni mu gihe u Rwanda rwari rumaze gutsinda amanota 72 gusa.

Uretse umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Nijeriya, Zimbabwe yatsinze Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 70.

Uganda Itsinda Kenya ku kinyuranyo cya Wiketi 8 (Wickets 8), Malawi nayo itsinda Kameroni ku kinyuranyo cya Wiketi 8 (Wickets 8).

Nyuma y’Imikino y’Umunsi wa 5 w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere.

Iyi mikino iri gukinwa ku nshuro ya 10, izarangira tariki ya 08 Kamena 2024.

Amafoto

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

Image

Image

Image

Image

  • Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 5

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *