Basketball: U Rwanda ruracakirana na Tuniziya mu mukino ufungura Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 16

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16, iraza gucakirana n’iya Tuniziya mu mukino ufungura igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje Imyaka 16.

Uyu mukino uraza kubera mu Nzu y’imikino ya Mohamed Mzali mu Mujyi wa Monastir ho muri Tuniziya.

Uretse Tuniziya, u Rwanda rusangiye itsinda rya mbere na Côte D’ivoire, Angola na Mali.

Mbere yo gukina uyu mukino, umutoza w’iyi kipe y’Igihugu, Patrick Habiyaremye yatangaje ko biteguye bihagije gucakirana n’iyi kipe n’ubwo ariyo yakiriye amarushanwa.

Ati:”Turi hano kugira ngo duhangane na buri umwe, ndetse tunabereke ko Basketball mu Rwanda iri ku rwego rushimishije”.

Iyi mikino iri kubera muri Tuniziya, izatanga amakipe abiri gusa azahagararira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizakinwa mu Mwaka utaha w’i 2024.

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2023, amakipe 10 ateraniye i Monastir guhatanira iyi tike.

Uretse uyu mukino uza guhuza u Rwanda na Tuniziya guhera saa 19:30 ku isaha ya Kigali, Mali iraza kwisobanura na Cote d’Ivoire, mu gihe Misiri (Egypt) icakirana na Maroke (Morocco).

Uko iri rushanwa rigomba gukinwa

  • Amakipe agabanyije mu matsinda abiri (A&B)
  • Buri tsinda rigizwe n’amakipe atanu (5)
  • Amakipe 4 muri buri tsinda, azahita akatisha itike ya 1/4

Uko amakipe yashyizwe mu matsinda

  • Itsinda rya mbere: Tunisia, Rwanda, Côte D’ivoire, Angola na Mali
  • Itsinda rya kabiri: Egypt, Guinea, Uganda, Morocco na Chad.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *