Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “Ferwaba”, ryavuye Imuzi imvano y’Irushanwa rishya yise “Rwanda Cup”.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro Visi Perezida w’iri Shyirahamwe ufite mu nshingano Amarushanwa, Bwana Nyirishema Richard yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa 26 Mata 2024 ku kiciro k’iri Shyirahamwe, i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Muri iki kigniro, Bwana Nyirishema yagize ati:“Rwanda Cup igamije gutuma buri wese yibona mu mukino wa Basketball, kongerera abakinnyi amarushanwa ndetse no guha urubuga abakiri bato bafite impano yo gukina Basketball, kandi ibi bikazakorwa mu gihugu hose”.
Kugeza ubu, Rwanda Cup yatangiranye n’amakipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri, ikaba izajya ikinwa n’amakipe y’abagabo n’ay’abagore.
Imwe mu ntego nyamukuru y’Irushanwa rya Rwanda Cup, n’uguha urubuga abakiri bato bafite impano bakazimurika.
Ibi bikaba bizabafana kubonwa n’amakipe yabigize umwuga imbere mu gihugu, bidasiganye ko uwagaragaza impano idasanzwe yaterwa imboni n’ayo hanze y’u Rwanda.
Today, FERWABA held a press conference, unveiling the exciting details of the Rwanda Cup, a groundbreaking tournament started from April 24th to August 9th, 2024 in men’s category and 31st August in women’s category, aimed at Promoting Talent Development in Rwandan Basketball.… pic.twitter.com/kzkskqX9Gv
— FERWABA 🏀🇷🇼 (@ferwabaRW) April 26, 2024
Imikino y’iri Rushanwa yatangiye ku wa 25 Mata 2024, bikaba biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 09 Kanama 2024 mu kiciro cy’abagabo na tariki ya 31 Kanama 20244 mu kiciro cy’abagore.
Mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda, amakipe azaba yemerewe gukoresha abakinnyi asanganywe, ku buryo nta rwitwazo.
Ikipe izajya yegukana iri rushanwa, izajya ihita ikatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa yo ku ruhando mpuzamahanga, ibi bikaba byarakozwe hagamijwe gutuma iri rushanwa rishyirwamo imbaraga n’amakipe.
Amwe mu marushanwa biteganyijwe ko aya makipe azajya yitabira, harimo guhagararira u Rwanda mu Mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5) mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu bagore, ikipe izajya itwara iri rushanwa izajya ihita ibona itike yo gukina imikino y’amajonjora y’Irushanwa rya Women Basketball League.
Ku nshuro ya mbere, uyu Mwaka, amakipe yo mu kiciro cy’abagabo yashyizwe mu matsinda 4, mu gihe amakipe y’abagore yashyizwe mu matsinda 2.
Amafoto