Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG, REG Basketball Club, yatangaje ko yasinyishije Bwana Charles Mushumba nk’Umutoza wayo mushya mu gihe cy’Imyaka itatu ishobora kongerwa.
Bwana Mushumba yerekeje muri REG BBC nyuma y’uko iyi kipe itongereye amasezerano Umunyamerika Dean Murray wayitozaga.
Nyuma yo gusinya, arahita atangira ishinganzo zo gutoza iyi kipe imaze igihe ku gasongero ka Basketball yo mu Rwanda.
Uretse gutoza amakipe atandukanye y’imbere mu gihugu arimo; Kaminuza y’u Rwanda na IPRC Huye, Mushumba yanatoje mu ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo no mu bagore.
Mu Mwaka ushize w’i 2022, yari Umutoza wungirije mu ikipe nkuru y’Igihugu.
Ubwo u Rwanda rwakinaga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’i 2023, Bwana Mushumba yari Umutoza wungirije Umutoza mukuru, Cheikh Sarr.
Nk’umukinnyi, Mushumba yakiniye icyari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) guhera mu 1997, nyuma aho asezereye gukina Basketball, atoza ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda mu bagore n’abagabo.