Basketball: APR BBC na REG BBC zegukanye intsinzi y’Umunsi wa mbere wa Playoffs

0Shares

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, ahinwe imikino y’umunsi wa mbere w’imikino ya kamarampaka “Playoffs”, imikino iganisha ku mukino wa nyuma (Final) ya Shampiyona.

Iyi mikino yakiniwe mu Nyubako y’imikino n’imyidagaduro y’Ishuri ryisumbuye rizwi nka Lycee de Kigali mu kiciro cy’abagore no muri BK-Arena mu bagabo.

Yihariwe n’amakipe y’Ingabo z’Igihugu mu byiciro byombi ndetse n’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) mu bagabo, kuko APR BBC yisengereye Patriots BBC amanota 69-59 mu bagabo, mu gihe REG BBC yatsinze Espoir BBC amanota 85-79.

Mu kiciro cy’abagore, APR BBC naho yatsinze The Hoops amanota 74 kuri 69, mu gihe umukino wagombaga guhuza REG BBC na RP IPRC Huye wasubitswe.

Amakuru THEUPDATE ifite ifite ni uko umukino wagombaga guhuza REG BBC na RP IPRC Huye wasubitswe ku mpamvu z’uko bamwe mu bakinnyi ba RP IPRC Huye bari gukora ibizamini, bikaba biteganyijwe ko ntagihindutse uyu mukino uzakinwa kuri uyu wa gatanu mu gihu uw’umunsi wa kabiri uzakinwa ku wa gatandatu.

Mu mukino wahuje APR BBC na Patriots BBC, wihariwe by’umwihariko na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa APR BBC, wawutsinze amanota 20 wenyine.

Uyu mukino wari uhanzwe amaso n’abatari bacye, ufite byinshi uvuze ku rugamba rwo kwegukana igikombe cya Shampiyona, kuko abatari bacye bemeza ko ikipe izarokoka muri izi ebyiri, ishobora no kukegukana ndetse ikanakatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) mu mwaka utaha w’i 2024.

Muri uyu mukino, ikipe ya Patriots BBC itozwa n’Umunyatanzaniya Henry Mwinuka, yatangiye neza, ndetse inegukana igace ka mbere ku ntsinzi y’amanota 22 na 19, gusa APR BBC yaje kuyindukana yegukana agace ka kabiri igatsinze ku manota 19 kuri 07, biyihesha no kujya mu karuhuko iyoboye umukino.

Amakipe yagarutse mu gace ka gatatu bigaragara ko Patriots iri hasi, mu gihe APR yari yazamuye urwego bigaragara.

APR BBC yahise yegukana aka gace ku ntsinzi y’amanota 18-14, binayihesha kuyobora umukino ku kinyuranyo cy’amanota 13.

Mu gace ka kane (4), Patriots BBC yakoze iyo bwabaga ndetse biranayihira irakegukana ku manota 16-13, gusa ntago yabashije kwishyura amanota yari yatsinzwe mu duce tubiri twari twabanje (2&3), bityo itakaza umukino ityo.

Uretse Nshobozwabyosenumukiza watsinze amanota 20, abandi bakinnyi ba APR BBC barimo Ntore Habimana yatsinze 14 mu gihe Axel Mpoyo yatsinze 10.

Ku ruhande rwa Patriots BBC, Germaine Vashon Roebuck Jr yatsinze amanota 13 mu gihe Ater Majok na Kenneth Gasana batsinze 12 buri umwe.

Kuri uyu wa gatanu (5) tariki ya 15 Kanama 2023, biteganyijwe ko amakipe agaruka mu kibuga mu mikino y’umunsi wa kabiri.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *