Banki y’Isi yasabye Ibihugu kuzirikana uruhare rw’Umutungo kamere mu Iterambere ry’Ubukungu bwabyo

0Shares

Banki y’Isi irasaba ibihugu kumva akamaro k’umutungo kamere w’ibidukikije mu iterambere ry’ubukungu bwabyo, ndetse bikawuteza imbere nk’uko bibigenza ku zindi nzego z’iterambere. 

Ibi byagarutsweho mu biganiro birimo kubera i Kigali bihuje inzobere mu bidukikije no gukoresha umutu kamere hamwe n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo.

Ni ibiganiro bihuza inzobere n’abakora mu nzego zitandukanye zirebana n’ibidukikije baturutse hirya no hino ku Isi, byibanda kuri politiki y’umutungo kamere w’isi no kureba ahashorwa imari ndetse n’ibindi bikorwa byashyirwamo imbaraga mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunhga umutungo kamere rutunganya ibishanga bitandukanye mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bibibarizwamo, ndetse n’izindi ngamba.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibidukikije, Dr Uwera Claudine agaragaza ko kubungabunga uyu mutungo kamere ari ingirakamaro mu kubaka ubukungu burambye bw’igihugu.

Iyi nama yiga kuri politiiki y’umutungo kamere w’isi ibaye ku nshuro ya 7, ni ubwa mbere iteranye nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Biteganyijwe ko ibiganiro bihuza abari muri uru rwego bizamara iminsi ibiri. (RBA)

Banki y’Isi yasabye ibihugu kumva akamaro k’umutungo kamere w’ibidukikije mu iterambere ry’ubukungu bwabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *