Raporo ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere cyo kuzamuka ku muvuduko udasanzwe muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugereranyije n’ibindi bihugu.
BAD igaragaza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagize ubukungu buteye imbere kurusha ibindi bice ku mugabane nubwo bishobora gukomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibibazo bya politiki.
Imibare y’iyi banki igaragaza ko ubukungu bw’Akarere bwazamutseho nibura 4,4% umwaka washize, biba 5,1% muri uyu mwaka mu gihe biteganyijwe ko bizagera kuri 5,8% muri 2024.
Iyi raporo yibanda ku gushishikariza urwego rw’abikorera gushora imari mu birebana n’imihandagurikire y’ibihe n’ubukungu butangiza ibidukikije igaragaza ko iterambere ry’ubukungu rizashingira ku izamuka ry’ubukungu muri Uganda, Ethiopia, Kenya, Djibouti na Tanzania.
U Rwanda rugaragazwa nk’igihugu cyitezweho kuba icya mbere mu izamuka ry’Ubukungu mu Karere haba mu bukungu bw’igihe gito ndetse n’igihe kiringaniye.
East African yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagaragaje izamuka ry’Ubukungu muri Afurika nubwo umusaruro mbumbe w’Igihugu, imibare yagaragaje ko habayeho igabanuka kuko mu 2021 umusaruro mbumbe wazamutseho 10,8%, ukazamuka kuri 8,2% muri 2022.