Equity Group Holdings Plc yamaze kugura burundu Cogebanque, yegukana bidasubirwaho imigabane yayo 198.250 ingana na 99,1250%, nyuma y’aho ubwo bugure bwemejwe na Banki Nkuru muri Kenya no mu Rwanda.
Kwegukana iyi migabane bisobanuye ko Cogebanque ubu ibarizwa muri Equity Group Holdings Plc.
Ku wa 14 Kamena 2023 nibwo Equity Group Holdings Plc yatangaje ko yinjiye mu masezerano y’ubugure agamije kwegukana imigabane ingana na 91,93% ya Cogebanque yari ifitwe na Guverinoma y’u Rwanda, RSSB, Sanlam Vie Plc na Judith Mugirasoni.
Kwegukana iyi migabane byakozwe hamaze kugenzurwa neza niba ubwo bugure bukurikije amategeko, niba kandi amasezerano yemeranyijwe hagati y’impande zombi yarashyizwe mu bikorwa, ndetse binemezwa na Banki Nkuru y’Igihugu muri Kenya na Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse na Komisiyo ya COMESA ishinzwe kugenzura ihiganwa mu by’ubucuruzi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko guhuza Equity Bank Rwanda Plc na Cogebanque bizatuma urwego rw’amabanki mu Rwanda rurushaho gukomera kandi rufashe abanyarwanda kugerwaho na serivisi bakeneye bityo biteze imbere ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ikindi ubu bufatanye bugaragaza ko abashoramari bafitiye icyizere ubukungu bw’u Rwanda kandi ko barubonamo amahirwe mashya y’iterambere ry’urwego rw’imari.”
Ku wa 28 Nyakanga 2023, Equity Bank Rwanda Plc yari yatangaje ko yumvikanye n’abagurisha ko izagura imigabane 183.854 ku mafaranga 297.406 Frw ku mugabane umwe.
Ibyo byanajyanye no gusaba kugura imigabane ya Cogebanque yindi yari isigaye ifitwe n’abandi banyamigabane muri gahunda yayo yo kugira ngo yose iyegukane 100%.
Umuyobozi wa Equity Group Holdings Plc, Dr. James Mwangi, yahaye ikaze abakozi ba Cogebanque n’abakiriya bayo muri Equity Group.
Yavuze ko guhuza izi banki bizarushaho gufasha Equity Bank Rwanda mu gushimangira uruhare rwa Equity Group mu bukungu bw’u Rwanda na gahunda yo kuzahura ubukungu bwa Afurika.
Ati “Kwagura ibikorwa bya Equity Group mu Rwanda bigamije guteza imbere urwego rw’imitangire ya serivisi z’imari mu Rwanda no guharanira intego za Equity Group mu bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho n’ubukungu ku mugabane wa Afurika.”
Kugeza mu mpera za 2022, Cogebanque yari banki ya gatanu mu gihugu ifite umutungo munini. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu n’aba-agent bagera kuri 600, Ifite ATM 36.
Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2022, umutungo wayo wanganaga na miliyari 47,35 Frw ndetse icyo gihe inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yari miliyari 9,06 Frw.
Equity Bank Rwanda Plc ibarizwa muri Equity Group Holdings Plc, niyo banki ya gatatu nini mu Rwanda mu mutungo, kugeza muri Nzeri 2023 yari ifite abakiriya 1.351.486, ifite amashami 18, aba-agent 3880, ATM 23 n’abacurizi bakorana nayo 1.775.
Kugeza ku wa 30 Nzeri 2023, umutungo wayo wose wanganaga na miliyari 682.9 Frw mu gihe inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yari miliyari 23,2 Frw.