Marato Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro rizwi nka “Kigali Peace Marathon”, iri gukomanga ku nshuro ya 19.
Mu gihe habura iminsi 11 gusa ngo ikinwe, abakinnyi 2984 b’Abanyamahanga bamaze kwiyandikisha bemeza ko bazayitabira.
Muri aba bakinnyi, harimo Abakinnyi 1201 bazakina Kimwe cya kabiri cya Marato, 514 bazakina Marato yuzuye n’abandi 1269 bazakina mu Ntera ireshya na Kilometero 10, ibizwi nka Run for Peace.
Uretse Abakinnyi b’Abanyamahanga bakomeje kwerekana ubwuzu bwo kuzitabira iri Rushanwa, ku ruhande rw’Abanyarwanda naho ntabwo basinziriye.
Mu Ntera ya Marato, hamaze kwiyandikisha Abanyarwanda 702, Kimwe cya kabiri cya Marato ni 95, mu gihe muri Run for Peace abamaze kwiyandikisha ari 1794.
Tariki ya 09 Kamena 2024, Isi yose izaba ihanze Amaso iri Rushanwa ryamaze gushyirwa ku rwego rwa World Athletic Elite Label rivuye ku rwego rwa World Athletic Label.
Ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 18, Umukinnyi umwe rukumbi w’Umunyarwanda niwe washoboye kujya kuri Podium itangirwaho Imidali y’abakinnyi bahize abandi.
Iki gihembo rukumbi u Rwanda rwegukanye cyahawe Yankurije Marthe wegukanye umwanya wa Karindwi mu ntera ya 1/2 cya Marato (Half Marathon), akoresheje isaha, iminota 15 n’amasegonda 40.
Abikesheje uyu mwanya yasorejeho, Yankurije Marthe yahembwe Sheke y’Amadorali 500 ya Amerika (500$).
Iyi Marato yihariwe n’Abanyakenya kuko mu bihembo 32 byayitanzwemo, abakinnyi b’Abanyakenya begukanyemo 28, Ethipia itwaramo 3, u Rwanda rwegukana kimwe.