Basketball: Banki ya BRD Plc yiyemeje gukorana na Patriots BBC mu gihe cy’Imyaka 5

Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD Plc), yiyemeje gukorana n’Ikipe ya Patriots Basketball Club mu gihe cy’Imyaka Itanu (5) iri imbere.

Impande zombi zashyize Umukono kuri aya masezerano ku Mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, mu Muhango wabereye kuri Norrsken rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Isinywa ry’aya masezerano ryari ryitabiriwe n’abarimo; Mugwiza Desire, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), Anibal Manave, Umuyobozi wa FIBA-Africa, Niyonkuru Zephanie, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Ndamage Clement, Umuyobozi wa Patriots BBC, Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi wa Banki ya BRD Plc, Clare Akamanzi Umuyobozi wa NBA-Africa na Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL).

N’amasezerano agamije guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo, by’umwihariko mu mukino wa Basketball.

Yubakiye ku Nkingi Eshatu (3), zirimo; Gufasha Amakipe gukina Basketball Kinyamwuga, kuzamura Impano z’abakiri bato no gukurura Abashoboramari bagashora muri Siporo hagamijwe Ubucuruzi.

Nyuma yo kuyasinya, Umuyobozi wa BRD Plc, Kampeta Sayinzoga yagize ati:“Twishimiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Patriots BBC, nk’Ikipe izadufasha kumenyekanisha abo turibo”.

Yunzemo ati:“BRD Plc, ikorana n’abashoramari batandukanye barimo n’abayishoye muri Siporo. Hashingiwe kuri aya masezerano y’ubufatanye, BRD Plc izashyigikira Umurongo w’Ishoramari ryakozwe na Leta mu Mukino wa Basketball by’umwihariko mu bikorwaremezo, hagamijwe gufasha abakiri bato bafite Impano muri uyu mukino, kuzikuza”.

“Ubu bufatanye kandi buzatanga urubuga ndetse n’amahirwe yo kuganira ku cyateza imbere Umukino wa Basketball, hagamijwe gukangurira Abashoramari kuwerekezamo Imari yabo, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bifasha iterambere ry’Abanyarwanda”.

Ku ruhande rw’Ikipe ya Patriots BBC, Umuyobozi mukuru wayo, Ndamage Clement yagize ati:“Ikipe yacu izi nk’Ikipe itanga ibyishimo ndetse no guha Urubuga Impano z’abakinnyi bakiri bato ngo bigaragaze. Amasezerano nk’aya, aje kudutera Ingabo mu Bitugu mu ugendo twatangiye”.

Yunzemo ati:“Hamwe na BRD Plc, bizadufasha gushyira mu bikorwa ikerekezo cyacu, kirimo kwifashisha Umukino wa Basketball mu gufasha Urubyiruko kwihangira Imirimo, ndetse no kuzamura Impano z’abakiri bato mu Gihugu hose”.

Bwana Ndamage yasoje agira ati:“Aya masezerano, twiteze ko agiye gufungura Amaso y’abandi bafatanyabikorwa, bagashora Imari yabo mu Mukino Basketball, hagamijwe Iterambere ry’Abanyarwanda”.

“Turizera ko nyuma ya BRD Plc, n’abandi Bashoramari bagiye kugana uyu Mukino, Umunsi ku wundi”.

Ikipe ya Patriots BBC yashinzwe mu 2014, ikaba imaze gutwara Ibikombe 4 bya Shampiyona y’u Rwanda.

Igikombe cya mbere yagitwaye mu 2016, yongera kugitwara mu 2018, 2019, mu gihe icya nyuma muri ibi 4 yagitwaye mu 2020.

N’imwe mu makipe yakinnye Imikino ya Basketball Africa League (BAL) ubwo yakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2021, icyo gihe, yasoreje ku mwanya wa kane.

Uyu mwanya yabonye, ni nawo mwiza Ikipe yo mu Rwanda ifite kugeza ubu muri aya marushanwa, kuko izindi nshuro ebyiri zakurikiyeho, Ikipe ya REG BBC yahagarariye u Rwanda, yavagamo rugikubita, mu gihe uyu Mwaka, APR BBC itabonye itike y’imikino ya nyuma (Play-Offs), iri gukinirwa i Kigali.

Amafoto

May be an image of ‎2 people, people playing basketball and ‎text that says "‎A Five Year P Promote SI Busi ership S As a BP عشه RD& RD& Cgk RD & BRD BRDS: S:‎"‎‎
Kampeta Sayinzoga na Ndamage Clement

 

May be an image of 7 people, people playing tennis, people playing American football, people playing basketball and text that says "A Five Year Partner ipTo ip To Promote Sports PromateSportsia Sia a sines BRD BRD& BRD&"
Uhereye i Bumoso, Mugwiza Desire, Anibal Manave, Niyonkuru Zephanie, Ndamage Clement, Kampeta Sayinzoga, Clare Akamanzi na Amadou Gallo Fall.

 

May be an image of 2 people, champagne and text

May be an image of 2 people
Umuyobozi wa NBA-Africa, Akamazi Clare

 

May be an image of 1 person, television, lighting, newsroom and text
Umuyobozi wa Basketball Africa League (BA), Amadou Gallo Fall

 

May be an image of 2 people
Umuyobozi wa BRD Plc, Kampeta Sayinzoga

 

May be an image of ‎2 people, people playing basketball and ‎text that says "‎A Five Year Par Promote Spo Busi ship To As a ምበክማ )BRM RD D& & PATRIOTS DAMELTHALES BRD BRD&E ف FATENDS)‎"‎‎

May be an image of 1 person and text that says "AFive Year Partnership To Promote Sports As Asa a Business. PATRIOTS"

May be an image of 2 people and text that says "Year Partnership To mote S Srats +s As a Busi PATRIOTS"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *