Hitimana Noel w’Ikipe ya APR AC na Niyonkuru Florence ukinira Ikipe ya Sina Gérard AC, begukanye Shampiyona y’Igihugu y’imikino ya Cross Country.
Iyi Shampiyona yakiniwe mu Kigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro cya Kigali (IPRC Kigali), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025.
Mu kiciro cy’abagabo, Hitimana Noel yahize abandi nyuma yo gukoresha iminota 31, amasegonda 23 n’iby’ijana 72.
Yakurikiwe na NSabimana Jean Claude bakinana muri APR AC, wakoresheje iminota 31, amasegonda 28 n’iby’ijana 72.
Umwanya wa gatatu muri iki kiciro, wegukanywe na Mutabazi Emmanuel w’Ikipe ya Police AC, wakoresheje iminota 31, amasegonda 38 n’iby’ijana 22.
Mutabazi niwe waherukaga kwegukana iyi Shampiyona ubwo yaherukaga gukinwa mu 2023.
Amakuru THEUPDATE yakuye ahakiniwe iyi mikino, impamvu atahiriwe kuri iyi nshuro n’uko yaje gukina akirutse uburwayi, bwamubereye inzitizi mu gihe abandi bakoraga imyitozo.
Mu kiciro cy’abagore, Imidali yihariwe n’Ikipe ya Sina Gérard AC, kuko yegukanye imyanya ibiri ya mbere muri itatu yahembewe.
Niyonkuru Florence yahigitse abandi nyuma yo gukoresha iminota 35, amasegonda 4 n’iby’ijana 93.
Yakurikiwe na Imanizabayo Emeline bakinana, wakoresheje iminota 36, isegonda 1 n’iby’ijana 00.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Uwizeyimana Jeanne Gentile ukinira Ikipe ya Police AC, wakoresheje iminota 36, amasegonda 8 n’iby’ijana 58.
Hitimana Noel na Niyonkuru Florence, bahize abandi mu kiciro cy’abakinnyi bakuru mu bagabo n’abagore. Iki kiciro, abitariye iyi shampiyona basoganwe intera ya Kilometero icumi (10Km).
Uretse iki kiciro cyari gihanzwe amaso, hari ibindi byiciro birimo abari munsi y’imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa ndetse n’icy’abarengeje imyaka 20 muri ibi byiciro byombi.
Mu kiciro cy’abahungu, Abatarengeje imyaka 20 basiganywe Kilometero 08 (8Km) mu gihe abari munsi y’imyaka 18 basiganywe Ibirometero o6 (6Km).
Mu kiciro cy’abakobwa, abatarengeje imyaka 20 basiganywe Kilometero 06Km (6Km), mu gihe abari munsi y’imyaka 18 bazasiganywe Kilometero 04 (4Km).
Nyuma yo guhatana muri ibi byiciro byombi, uretse ibihembo byahawe abakinnyi ku giti cyabo, amakipe yahize ayandi yahawe ibikombe.
Uko amakipe yarushanyijwe
Abahungu:
- APR AC
- Police AC
- Sina Gérard AC
Abakobwa:
- Sina Gérard AC
Abakobwa (Munsi y’Imyaka 18):
- Sina Gérard AC
- Kavumu AC
- Rutsiro AC
Abahungu (Munsi y’Imyaka 20):
- Sina Gérard AC
- GS St Aloys AC
- Nyaruguru AC
Abahungu (Munsi y’Imyaka 20):
- Sina Gérard AC
- Kavumu AC
- Rutsiro AC
Abakobwa (Munsi y’Imyaka 20):
- Sina Gérard AC.
Iyi shampiyona yari yitabiriwe n’amakipe ya; APR AC, Police AC, UR Huye AC, Sina Gerard AC, Nyaruguru AC, Rutsiro AC, Huye AC, Nyamasheke AC, GS St Aloys AC, Kavumu AC, Kamonyi AC na Kinyinya AC.
Nyuma y’iyi mikino, hazongera hakorwe ijonjora rya nyuma, abazaryitwarmo neza bizabahesha guhagararira u Rwanda mu mikino y’Isi ya Cross Country izakinirwa mu Mujyi wa Florida ho muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, tariki ya 10 Mutarama 2026.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), bwasabye abakinnyi kutajenjeka bagakomeza imyitozo, kuko shampiyona y’ikibuga iteganyijwe tariki ya 15 Gashyantare 2025, ikazakinirwa muri Sitade Amahoro i Remera.
Amafoto