Ikipe ya Arsenal yo ku murwa w’Ubwongereza London/Londre yaraye ihatsindiwe na Paris Saint Germain [PSG] yo ku murwa mukuru w’Ubufaransa [Paris], mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League.
Uyu mukino wakiniwe kuri Emirates Stadium ya Arsenal, warangijwe n’igitego cya Ousmane Dembélé cyatandukanyije impande zombi.
Iki gitego cyabaye icya 26 mu imikino 25, bimushyira mu bahatanira igihembo cy’umupira wa Zahabu [Ballon d’Or], uhabwa umukinnyi uhiga abandi ku Isi.
Iki gitego cyo ku munota wa kane, yagitsinze nyuma yo guhabwa umupira mwiza inyuma y’urubuga rw’amahina na Khvicha Kvaratskhelia, nawe ahita atera mu izamu adahagaritse kiba kiranyoye.
Mbere yo gucakirana na PSG, abakunzi ba Arsenal bari bafite ikizere cyo kwegukana intsinzi, cyane ko bageze muri iki kiciro basezereye Real Madrid yari ifite iki gikombe, ku giteranyo cy’ibitego 5-1 mu mikino yombi.
Mu gihe bumvuga ko PSG yakuyemo Aston Villa bigoranye ku giteranyo cy’ibitego 5 kuri 4, itabahagarara imbere.
Bitandukanye n’ibyo bibwiraga, PSG yaje mu mukino nta gitutu ifite, cyane ko yibukaga ko Arsenal yayitsinze ibitego 2-0 mu mikino y’amajonjora.
Uku kwigirira ikizere, kwayifashije bituma iyobora umukino hakiri kare, kugeza iminota 90 irangiiye.
Amakipe yombi avuye mu karuhuko k’iminota 15, Arsenal yagarutse mu kibuga yariye amavubi, ariko Umunyezamu w’Umutaliyani ufatira PSG, Gianluigi Donnarumma ayibera ibamba.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko n’ubwo batsindiwe mu rugo, ikizere cyo kugera ku mukino wa nyuma kigihari, cyane ko hakiri umukino uzabera i Paris.
Yagize ati: “Umukino wa mbere urarangiye, ariko haracyari uwa kabiri uzabera i Paris, Dufite amahirwe yo kuzayikuriramo mu rugo, tukagera kuri Finale. Uyu munsi ntabwo twahiriwe, cyane ko twahushije uburyo burenze bumwe bwari kuduha intsinzi. Bumwe muri bwo, n’igitego cya Merino cyanzwe n’umusifuzi nyuma yo kureba kuri VAR. Turizera ko i Paris ibintu bitzaba bimeze gutya, cyane ko tuzaba twagaruye umukinnyi wacu w’inkingi ya mwamba hagati mu kibuga, Thomas Partey.”
Tariki ya 07 Gicurasi 2025, nibwo hateganyijwe umukino wo kwishyura. Kugira ngo Arsenal igere kuri Finale iherukaho mu 2006, birayisaba gutsinda ibitego 2-0, mu gihe ukunganya uko ariko kose, kwahita kugeza PSG kuri Finale iherukaho mu 2021.
Amafoto