APR FC ifitemo 6, Rayon Sports nta n’umwe, Menya 11 beza baranze Shampiyona y’u Rwanda 2023-24

Ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, hashyizwe akadomo ku Mwaka w’Imikino (Shampiyona) y’u Rwanda y’i 2023-24.

Ni Shampiyona yegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, iyegukana idatsinzwe umukino n’umwe, nyuma yo kunganya n’Ikipe y’Amagaju FC igitego 1-1.

Cyabaye Igikombe cya 22 iyi Kipe itwaye, mu Myaka 29 imaze ikina Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu Mwaka w’imikino waranzwe n’Udushya, Amacenga, Amashoti ndetse n’ibindi birungo byanyuze abafana ku mpande zombi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 bahize abandi, ndetse n’Umutoza watoza iyi kipe.

  • Umunyezamu wahize abandi: Pavelh Ndzila – (APR)

Uyu Munyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville, yakinnye imikino yose ya Shampiyona APR FC yakinnye muri iyi Shampiyona.

Mu Izamu, yanyuze abamurebye by’umwihariko imipira ikomeye yagiye akuramo, iyi ikaba yarafashije APR FC gusoza Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.

Mu mikino 30 yakinnye, Ndzila yinjijwe ibitego 17, agahigo yisangije wenyine.

The New Times
Pavelh Ndzila

 

Ba Myugariro:

  • Fitina Omborenga – (APR)

Omborenga ni myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo inyuma.

Muri iyi Shampiyona, yatsindiye APR FC ibitego 4, ibi bikaba bimugira Myugariro watsinze ibitego byinshi kurusha abandi.

Yakinnye imikino yose 30 APR FC yakinnye muri Shampiyona.

The New Times
Fitina Omborenga

 

  • Christian Ishimwe – (APR)

Ishimwe ni Myugariro ukina hagati mu mutima w’ubwugarizi. Muri iyi Shampiyona, yerekanye igihagararo ku mwanya we.

Yagize uruhare mu gutanga imipira kuri ba rutahizamu, iyi ikaba yaravuyemo ibitego byagiriye akamaro APR FC.

The New Times
Christian Ishimwe
  • Clement Niyigena – (APR)

Nyuma yo gukira Imvune ikomeye yagize mu Mwaka w’Imikino 2022-23, iyi Shampiyona yayikinnye mu buryo bwatunguye buri umwe kuko yari ahanzwe amaso n’abatari bacye nyuma yo gukira.

Yatsindiye APR FC ibitego 2 muri Shampiyona. Kimwe muri ibi bitego n’icyo yatsinze AS Kigali mu mukino amakipe yombi yaguye miswi y’ibitego 2-2.

The New Times
Clement Niyigena

 

  • Jean Bosco Akayezu – (AS Kigali)

Uyu myugariro uri mu bafite ubunarironye, yagize uruhare mu gukura AS Kigali mu rwobo rwo kujya mu kiciro cya kabiri, ayigeze ku mwanya wa Gatanu yasorejeho Shampiyona.

Yafashije AS Kigali kutinjizwa cyane, kuko yatsinzwe ibitego 24 gusa, biyigira ikipe ya kabiri yatsinzwe gake.

Yagize igihararo n’ijambo mu bwugarizi bwa AS Kigali, nyuma y’Imvune ya kapiteni w’iyi kipe, Latif Bishira.

The New Times
Jean Bosco Akayezu

 

Abakinnyi bakina mu kibuga hagati:

  • Bosco Ruboneka – (APR)

Mu kibuga hagtati, Bosco Ruboneka yabaye ikimenyabose, binyuze mu kwambura abakinnyi ba mukeba imipira.

Nk’umukinnyi uhuza ba rutahizamu n’abatsinda ibitego, Ruboneka ntabwo ariko kazi gusa yakoze, kuko yanafashaga Ubwugarizi bwa APR FC mu gihe busumbirijwe.

Asoje iyi Shampiyona atsindiye APR FC ibitego 5 mu mikino yakinnye.

The New Times
Bosco Ruboneka

 

  • Lethabo Mathaba – (Musanze FC)

Mathaba n’umwe mu bakinnyi batunguranye ku mwanya we, muri uyu iyi Shampiyona.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Afurika y’Epfo, yafashije Musanze FC kumara igihe ku mwanya wa mbere, mbere  y’uko ikubitwa inshuro ya APR FC.

N’ubwo itagumye ku mwanya wa mbere, Mathaba yagejeje Musanze FC ku mwanya wa gatatu. Uyu mwanya niwo mwiza iyi Kipe igize mu mateka yayo.

Mu mikino 28 yakiniye Musanze FC, yagize uruhare mu bitego 11, kuko yatsinzemo ibitego 8 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

Mu Ikipe ya Musanze FC, uyu mukinnyi akinishwa nk’umukinnyi uyubora umuyobora umukino, cyangwa nk’umukinnyi ufasha wa rutahizamu.

The New Times
Lethabo Mathaba

 

  • Abdul Rahman Rukundo – (Amagaju)

Rukundo yatsindiye Ikipe y’Amagaju FC ibitego 12. Ibi bikaba bimugira umukinnyi wo hagati mu kibuga wahize abandi.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi, yerekanye ko atibeshyweho n’Umutoza, Amars Niyongabo.

The New Times
Abdul Rahman Rukundo

 

Ba Rutahizamu:

  • Muhadjiri Hakizimana – (Police FC)

N’ubwo Police FC yatunguye abatari bacye mu kwitwara nabi mu mikino yo kwishyura kuko yatsinzemo 2 muri 15, ariko Muhadjiri n’umwe mu bakomeje kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho by’umwihariko hagati mu kibuga.

Yatsinze ibitego 10, ibi bikaba byarafashije Police FC gusoza imikino 15 ibanza ya Shampiyona ari Ikipe benshi bemeza ko yanatwara Igikombe cya Shampiyona.

The New Times
Muhadjiri Hakizimana

 

  • Elijah Ani – (Bugesera FC)

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nijeriya, yatsinze ibitego 15 mu mikino 24 ya Shampiyona yakinnye. 

Elijah yasoje Shampiyona ari rutahizamu wanyeganyije Inshundura kurusha abandi, umwanya asangiye na Victor Mbaoma wa APR FC.

Igihagararo cye, imbaraga, kogonga ba Myugariro ni bimwe mu byo yakundiwe n’abafana.

Ubusatirizi bwe afatanyije na Farouk Ssentongo, bwafashije Bugesera FC kurokoka umwobo ugana mu kiciro cya kabiri.

Ntabwo ari umukinnyi utsinda amakipe mato gusa, kuko muri ibi bitego 15, birimo ibyo yatsinze amakipe ya APR FC, Rayon Sports FC, Police FC, AS Kigali FC na Kiyovu Sports FC.

The New Times
Elijah Ani

 

  • Richard Kilongozi – (Kiyovu Sports)

N’ubwo uyu Mwaka w’imikino utoroheye Kiyovu Sports ugereranyije n’Imyaka ibiri ishize, Richard Kilongozi yagaragaje ko ari rutahizamu batsinda banyuze ku ruhande, watitiza buri kipe.

Yatsinze ibitego 9 muri Shampiyona ndetse anatanga imipira yavuyemo ibitego bitandukanye.

The New Times
Richard Kilongozi

 

Umutoza: Thierry Froger – (APR FC)

N’ubwo Ikipe ya APR FC yahisemo kutazakomezanya na we, uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa, azahora yibukwa n’abafana ko yafashije APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona idatsinzwe, ibintu byakozwe n’Umubiligi ukomoza muri Maroke, Adil Mohamed Erradi, muri Shampiyona y’i 2021-22.

Thierry Froger

 

APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’i 2023-24, kiba icya 22 yegukanye mu mateka.

 

Nyuma yo gusoma iyi nkuru, uremeranya nayo, cyangwa nawe hari ukundi ubibona?.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *