Antoine Karidinari Kambanda yasabye Itangazamakuru gukora kinyamwuga no kurangwa n’Ukuri

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinali Kambanda yasabye abari mu mwuga w’itangazamakuru gukora kinyamwuga kandi bakavuga ukuri, kuko ibiva mu itangazamakuru byizerwa n’abaturage ndetse inzego z’ubuyobozi zikaba zabishingiraho mu gufata imyanzuro.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’itumananaho muri kiliziya, Antoine Cardinali Kambanda yasobanuye ko muri rusange itazangazamakuru rikomeje gutera imbere uko imyaka igenda ishira, bikagaragarira mu kwihuta gutara, gutunganya no gutangaza amakuru.

Gusa, yanavuze ko abari muri uyu mwuga bakwiye kurangwa no kuvugisha ukuri nk’uko binakubiye mu butumwa bw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi papa Fransisiko.

Mu bindi bigaragazwa ni uko hari ubwo byinshi mu bitangazamakuru bigarukira mu kwimenyekanisha gusa, ibindi bikaba bishakisha inyungu biciye mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga aho rimwe na rimwe n’ibyo bitanganza biba atari ukuri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Emmanuel Mugisha asanga bimwe mu biteye imbogamizi muri iyi minsi ari uko buri wese yafunguriwe gukora itangazamakuru aho ari hose atazi n’amahame arigenga.

Umunsi mpuzamahanga w’itumanaho muri kiliziya urizihizwa kuri iki cyumweru, akaba ari ku nshuro ya 57 wizihijwe. Haribukwa imyaka 100 ya mutagatifu Fransisiko Salezi abanyamakuru bisunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *