Amavubi yatangiye Urugendo rwo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi agwa miswi n’Indwanyi za Zimbabwe

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amagaru Amavubi, yaguye miswi n’Indwanyi za Zimbabwe mu mukino wo mu Itsinda rya gatatu wakiniwe kuri Sitade ya Huye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023.

Uru rugendo rugana muri USA, Canada na Mexique, Umutoza mushya w’Amavubi Torsten Spittler yarutangiye anganya 0-0 n’Umutoza mugenzi we wa Zimbabwe, Brito Baltemar.

N’ubwo u Rwanda rwari mu rugo, ntabwo rwigeze rubibyaza amahirwe, kuko rwatangiye umukino rugaragara nk’urwatinye Zimbabwe, mu gihe Zimbabwe yacungiraga hafi, igakina imipira yambuye abasore b’u Rwanda.

Ku munotaw wa 7 gusa w’umukino, Shandirwa Tanaka yabonye umupira yahawe neza na Prince Dube usanzwe ukinira ikipe ya Azam FC yo muro Tanzaniya, ariko Umunyezamu Fiacre Ntwari w’Amavubi ahaba ibamba.

Mu gihe u Rwanda rwotwaga igitutu, abakinnyi bo hagati mu Kibuga bayobowe na Kapiteni Djihad Bizimana bakomeje kwihararaho mu guhangana n’abakinnyi bo hagati ba Zimbabwe bayobowe na Kapiteni Nakamba ufatanya Mutetsi.

Nyuma y’uko ku munota wa 20 w’umukino Lunga Divine wa Zimbabwe atabyaje amahirwe Kufura bari babonye, myugariro w’Amavubi, Emmanuel Imanishimwe yazamukanye umupira awuha Lague Byiringiro wari uhagaze neza, ariko awuteye mu izamu ukurwamo na Andrew Mbeba.

Nyuma y’aya mahirwe, Djihad Bizimana yongeye kurekura umupira ukomeye ugana izamu nko muri Metero 25 ariko unyura ku ruhande rw’Izamu.

Abonye ko ari kotswa igitutu, Umutoza wa Zimbabwe, Brito Baltemar yahise akora impinduka zari zigamije guhindura amayeri y’umukino, kuko ku munota wa 23 gusa yahise akura mu Kibuga, Muskwe Admiral wasimbuwe na rutahizamu Dzvukamanja Terrence.

Akigera mu kibuga, Dzvukamanja yakinnye neza umupira wari utewe n’Umunyezamu wa Zimbabwe Bernard Donovan, gusa Ange Mutsinzi akozaho ikirenge arawugarura, aha hari ku munota wa 30 w’umukino.

Nyuma y’iminota ibiri ibi bibaye, Amavubi yabonye amahirwe yo kunyeganyeza inshundura, ariko Gilbert Mugisha ayatera inyoni.

Aha, Amavubi yigaragazaga nk’ayoboye umukino ndetse ashobora no kubona igitego mu gice cya mbere.

Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, habura iminota 2 ngo igice cya mbere kirangire, Sahabo yateye Koruneri neza, ariko Mugisha Bonheur ashyizeho umutwe umupira unyura ku ruhande rw’Izamu.

Uyu musaruro niwo amakipe yombi yajyanye mu kiruhuko k’igice cya mbere.

Gusa, abakinnyi barimo; Djihad Bizimana, Gilbert Mugisha, Lague Byiringiro na Hakim Sahabo berekanye umupira ushimishije.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rukora impinduka, Arthur Gitego asimbura Lague Byiringiro, mu gihe Bonheur Mugisha yatanze umwanya kuri Olivier Niyonzima Sefu.

Ni impinduka zakozwe hagamijwe kongera imbaraga hagati mu kibuga n’imbere mu rwego rwo kunyeganyeza Inshundura za Zimbabwe.

Nyuma y’izi mpinduka, Sahabo yakinanye neza na Sefu, bacomekera umupira mwiza Innocent Nshuti ariko awuteye mu izamu ukurwamo n’Umunyezamu Donovan.

Aha, Zimbabwe yabonye bikomeye yinjije mu Kibuga rutahizamu Tino Kadewere wasimbuye Walter Musona.

Amavubi nayo yahise asimbuza, kuko ku munota wa 65 yinjije mu Kibuga abakinnyi barimo ‘Kevin Muhire na Patrick Sibomana, basimbuye Sahabo na Nshuti Innocent.

Nyuma yo kwinjira mu Kibuga kwa Muhire, Gitego wakinaga ku ruhande yahise akina nka rutahizamu.

Ku munota wa 70 w’umukino, myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Emmanuel Imanishimwe wagaragaraga nk’utameze neza, yahise asimburwa na Claude Niyomugabo ukinira ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC.

N’ubwo igitego cyari cyabuze, Mugisha Gilbert usanzwe akinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yakomeje guha akazi katoroshye uruhande rw’ibumoso rwa Zimbabwe rwari rurinzwe na Andrew Mbeba.

Ku munota wa 85 w’umukino, yacenze neza Mbeba, aha umupira mwiza Niyomugabo Claude wari wenyine imbere y’Izamu, ariko aho kunyeganyeza Inshundura yamurura Inyoni.

Nyuma yo kubura ubu buryo, iminota 5 yari isigaye y’umukino, yihariwe na Zimbabwe, gusa u Rwanda rwihagararaho amakipe yombi asoza umukino anganya 0-0.

Nyuma yo kugwa miswi kw’impande zombi, Zimbabwe izagaruka mu Kibuga tariki ya 19 ikina na Nigeriya mu mukino uzabera kuri Sitade Huye, mu gihe u Rwanda ruzakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 n’ubundi kuri iyi Sitade.

Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda rusangiye itsinda rya Gatatu n’Amakipe y’Ibihugu bya; Benin, Zimbabwe, Nijeriya, Lesotho na Afurika y’Epfo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *