Amavubi yanyagiriwe kuri Sitade Houphouët-Boigny mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ntabwo yahiriwe n’umukino w’umunsi wa gatatu mu yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroke mu Mpeshyi y’Umwaka utaha (2025).

Uyu mukino Amavubi yanyagiwemo, wayihuje n’ikipe y’Igihugu ya Benin izwi nka The Cheetahs cyangwa se Igisamagwe.

Iminota 90 yahuriye aya makipe yombi kuri Sitade Félix Houphouët-Boigny muri Côte d’Ivoire, warangiye Benin ifite ibitego 3 ku busa bw’u Rwanda (3-0).

Ku ikubitiro, Benin yafunguye amazamu ku munota wa 7 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Steve Mounie ukinira ikipe ya Augsburg mu Budage.

Nyuma y’iki gitego, Amavubi yagowe cyane, mu gihe nyamara ku munota wa 1 w’umukino, Gilbert Mugisha yabonye amahirwe yo kunyeganyeza inshundura ariko ntayabyanze umusaruro.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Benin yakomeje kotsa igitutu u Rwanda, binaviramo bamwe mu bakinnyi b’Amavubi kuvunikira muri uyu mukino.

Ku munota wa 37, myugariro Manzi Thierry nyuma yo kuvunika yasimbuwe na Niyigena Clement usanzwe ukinira ikipe ya APR FC.

Gitutu Amavubi yashyirwagaho, cyasunikiye rutahizamu Kwizera Jojea guhabwa ikarita y’Umuhondo ku munota wa 40.

Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye igitego cya Steve Mounie aricyo gitandukanyije impande zombi.

Nyuma y’akaruhuko k’iminota 15, impande zombi zagarutse mu kibuga Amavubi akora impinduka.

Ku ikubitiro, ku munota wa 46 Mbonyumwami Taiba yasimbuye Nshuti Innocent, bombi bakina ku mwanya wa rutahizamu.

Nyuma y’iminota 6 igice cya kabiri gitangiye, ku munota wa 51, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, Ombolenga Fitina, yahawe ikarita y’Umuhondo.

Ku munota wa 53 w’umukino, umutoza w’ikipe ya Benin, Gernot Rohr, nawe yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Andreas Hountondji wasimbuye Jodel Dossou.

Amavubi yakomeje gushaka ibisubizo byayagarura mu mukino, ku munota wa 59, umutoza Torsten Spittler yinjiza mu kibuga Samuel Gueulette wasimbuye Jojea Kwizera.

Benin itoroheye u Rwanda, yakomeje kurwotsa igitutu, ndetse ku munota wa 63, myugariro Niyigena Clement ahabwa ikarita y’Umuhondo.

Andreas Hountondji winjiye mu kibuga asimbuye, yanyeganyeje inshundura ku ruhande rwa Benin ku nshuro ya kabiri, ku munota wa 67, mu gihe ku wa 65 yari yahawe ikarita y’Umuhondo.

Nyuma y’iminota 3 gusa u Rwanda rutsinzwe igitego cya kabiri, Hassane Imourane yonyege guhindukiza Umunyezamu Ntwari Fiacre, igitego cya gatatu kiba kiranyoye.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 3, Umutoza Torsten Spittler yakoze impinduka ku munota wa 73 na 74, zari zigamije kugabanya umubare w’ibitego yatsinzwe.

Ku munota wa 73, Steve Rubanguka yasimbuye Kevin Muhire, mu gihe ku wa 74, Ramadhan Niyibizi yasimbuye kapiteni w’iyi kipe, Djihad Bizimana.

Izi mpinduka zafashije Amavubi kongera guhumeka, gusa ntabwo Gernot Rohr yigeze ayaha agahenge, kuko yahise akora impinduka mu bakinnyi bari mu kibuga, yinjizamo amaraso mashya.

Ku munota wa 75’, Olivier Verdon yasimbuye Sessi D’Almeida, ku wa 81, Romaric Amoussou asimbura Junior Olaitan, mu gihe ku wa 82, Gislain Ahoudo yasimbuye Douko Dodo.

Umukino warangiye amakipe yombi ari gushyamirana bya hato na hato, kuko ku munota wa 89, Mbonyumwami Taiba yahawe ikarita y’umuhondo, mu gihe ku wa 90, Cédric Hountondji yayihawe ku ruhande rwa Benin.

Uretse uyu mukino wahuje Benin n’u Rwanda, muri iri tsinda rya kane, Nigeriya yatsinze Libya igitego 1-0 cyatsinzwe na Dele-Bashiru ku munota wa 87′.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa gatatu, Nijeriya iyoboye iri tsinda n’amanota 7, ikurikiwe na Benin n’amanota 6, u Rwanda n’urwa gatatu n’amanota 2, mu gihe Libya ifite inota rimwe.

Ku wa kabiri w’Icyumweru gitaha tariki ya 15 Ukwakira 2024, u Rwanda ruzakira Benin, Libya yakire Nijeriya.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *