Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda irerekana ko ingengo y’imari yayo yo mu mwaka wa 2022-2023, igaragaza ko yashoboye kubaka inganda 11 zitezweho gutanga akazi ku baturage, ndetse no kubyo zikora bakenera mu buzima bwabo bwa burimunsi.
Zimwe muri izo nganda zongerera agaciro ibyo kurya birimo inyama, izitunganya icyayi, akawunga, izikora imyenda n’izindi zitezwe ho kuzaha Abaturage akazi bakabasha kwiteza imbere.
Guverineri Alice Kayitesi ati:”Hahanzwe inganda 11 muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari. Mu Karere ka Muhanga harimo ebyiri, mu ka Gisagara ebyiri, Huye ni eshatu by’umwihariko Uruganda rw’Ibishyimbo rwahawe abashoramari rwongeye gukora, muri Nyanza hari Uruganda rw’Imyenda, muri Nyaruguru harimo kubakwa Uruganda rw’Icyayi, Nyamahabe Uruganda rw’Ingano rwari rwarahagaze rwongeye gukora neza, mu Karere ka Kamonyi hiyongereyeho Uruganda rw’Ibigori”.
Akomeza avuga ko hari Inganda zimwe na zimwe, nk’urwo muri Gisagara rutunganya inyama (Meat Processing – GMP Lt) rwari rwarahagaze n’aho zigeze zongera gukora.
Ati:”Ku bijyanye n’Uruganda rutunganya inyama rwo mu Karere ka Gisagara rwari rwarahagaze, ariko ubu imashini ziri mu nzira kandi nyirarwo ni nawe ufite urw’Ibishyimbo rwa Huye. Yadusobanuriye ko zombi zitatangirira rimwe”.
Agaruka ku rwego Inganda ziriho muri iyi Ntara, yagize ati:”Turishimira ko ibyanya by’Inganda bya Huye na Muhanga byakomeje gukorerwamo imirimo yo kubitunganya. Imirimo yo kwimura Abaturage mu cyanya cy’Inganda cya Muhanga irakomeje, abari babangamiwe n’Inganda barimurwa. Iki kikaba ari igikorwa gikomeje ndetse hakaba hakomeje kongerwamo ibikorwaremezo birimo imihanda n’amazi”.
Yongeyeho ko Huye yishimiye Uruganda rw’Ibishyimbo CONAFO, rwari rumaze igihe rudakora ubu rukaba rwaringeye gukora neza nk’uko byahoze, bikaba byarongeye no gusubira ku isoko Kandi ku biciro bitagoye Abaturage bashobora kwigondera.
Ku bijyanye n’Uruganda rwo mu Karere ka Nyanza rutunganya ibikomoka ku Ibumba (Ceramique/Ceramic), Ntazinda Erasme Meya w’aka Karere, yasobanuye ko hari byinshi bakinoza.
Ati:”Uruganda rwa Ceramic ruri mu maboko y’abikorera, impamvu rwari rwarahagaze hari byinshi byari bikinozwa, nk’ibikoresho byari bikibura ngo Uruganda rube ruri ku kigero bifuza”.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Guverineri Kayitesi, yavuze ko izashoboye gusubukura imirimo kimwe n’izahanzwe bushya, zizabasha guha abaturage akazi bakabasha kwiteza imbere.
Izo Nganda zitanga imirimo ku baturage, zirimo Uruganda rwa Sima ruherutse gutahwa rwuzuye mu cyanya cy’inganda i Muhanga, rukaba rufite abakozi 205 barimo Abanyarwanda 185.
Hitezwe ko bazagera kuri 250 bitarenze mu mpera za 2023.
Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, giheruka gutangaza ko umusaruro w’Inganda wavuye ku 9.1% muri 2022, ukagera ku 10.3% mu gihembwe cya kabiri cya 2023.
Ibitunganyirizwa mu nganda nabyo bizamukaho 23.3% muri uyu mwaka.