Amagare: Umuvugizi wa Tour du Rwanda yahamije ko ‘Igihugu gitekanye’ izakinwa

0Shares

Mu gihe hakomeje kuvugwa umuka w’Intambara mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda, hari abibaza ko Imikino mpuzamahanga yo gusiganwa ku Magare izwi nka ‘Tour du Rwanda’, iteganyijwe gukinwa hagati ya tariki ya 23 Gasahyantare n’iya 02 Werurwe 2025 ishobora kudakinwa, ubuyobozi butegura iyi mikino byasubije.

Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hari Umujyi wa Goma, uhana imbibi n’uwa Gisenyi (Rubavu). Aha i Rubavu, hazakinirwa Agace (Etape) ya gatatu n’iya kane mu gihe mu Majyepfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hari Umujyi wa Bukavu, uhana imbibi n’uwa Rusizi.

  • Abashinzwe gutegura Tour du Rwanda ‘bahamya ko Igihugu gitekanye’

Mu mpera z’uku Kwezi no mu ntangiriro z’ugutaha, hazakinwa Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, rizwi nka Tour du Rwanda’.

Tour du Rwanda, iteganyijwe hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 02 Werurwe 2025.

Imwe mu nzira izakoreshwa, harimo inzira yerekeza mu Mujyi wa Gisenyi (Rubavu), uri kuri Kilometero 10 n’Umujyi wa Goma. Urugendo (Etape) yerekeza i Rubavu, ruzaba ari urwa gatatu n’urwa kane

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC, umuvugizi wa Tour du Rwanda, Kayishema Thierry, yatangaje ko mu gihe hasigaye iminsi micye ngo iri rushanwa rikinwe, nta kipe irabatangariza ko itazaboneka.

Yagize ati:“Intambara iri muri DR – Congo, ntabwo iri mu Rwanda. Kubera iki twahindura amayira yacu?”.

Yakomeje agira ati:“Amakipe azitabira Tour du Rwanda, azi ko u Rwanda ruhigura ibyo rwasezeranyije. Iyo tuvuze ko nt akibazo cy’Umutekano mucye gihari, ubwo ntacyo tuba dufite”.

“Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yemereye abaturage gukomeza ibikorwa byabo, ndetse bakaryama bagasinzira”.

Umuvugizi wa Tour du Rwanda, Kayishema Thierry.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *