Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 04 Ugushyingo 2023, mu Rwanda harakinirwa Irushanwa Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare anyura mu Misozi (Mountain Bike) rizwi nka ‘Rwandan Epic’, rigiye gukinwa ku nshuro ya kane (4).
Ni Irushanwa ritangirira mu Mujyi wa Kigali, bikaba biteganyijwe ko rizasorezwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Abakinnyi baryitabira, bazarushanwa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, by’umwihariko ahantu nyaburanga mu rwego rwo kureba ibyiza bitatse Igihugu cy’Imisozi Igihumbi.
Abategurra iri Rushanwa, batangaza ko ikigenzi atari ukurushanwa gusa, ahubwo hagamijwe no gufasha abaryitabira kugira ubuzima buzira umuze, kwihera amaso uduce dutandukanye tw’Igihugu no gutsura Umubano (kumenyana) hagati yabo.
Biteganyijwe ko umukinnyi uzaba wahize abandi mu byiciro bombi (abagabo n’abagore), azaba yasoje Kilometero 300 (300 Km) ari uwa mbere.
Mu Nzira bazanyuramo, iri ku butumburuke bwa Metero 5000 birenga.
#RwandanEpic2023 kicks off 2moro! Today's cyclists & media briefing @TugendeRwanda set the stage for an exhilarating 5-day MTB race!
✅️ 123 riders
✅️ 98 in main race
✅️ 16 countries
✅️ 19 Rwandan
✅️ ⬆️60 P'ple involved in prepsSponsors: @SkolRwanda @KipharmaRwanda pic.twitter.com/fiRvhN4qgr
— Rwandan Epic (@EpicRwandan) October 30, 2023
Iyi Nzira izakoreshwa kuri iyi nshuro izaba itandukanye n’isanzwe, ikaba yarateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi kurushaho kunanura imitsi no gukoresha ibice byose bigize umubiri.
Bamwe mu bakinnyi bitezwe muri iri Rushanwa, barimo Umubiligi Jens Schuermans rurangiranwa mu mikino Olempike muri uyu mukino w’amagare yo mu Misozi, ndetse akaba ari no ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’Isi rw’abakina iyi mikino.
Uretse ibi kandi, Jens Schuermans yagarutse mu Rwanda kurwana ku Irushanwa yegukanye mu Mwaka ushize (2022).
Kugaragara muri iri Rushanwa, bivuze byinshi ku baryitabira, by’umwihariko n’abaritegura.
Abaryitabira bazamwigiraho ubunararibonye, mu gihe abaritegura azabafasha kurimenyekanisha, kuko Isi iba ihanze amaso aho yagiye gukinira.
Iby’ingenzi byitezwe muri iri Rushanwa
- Abakinnyi bazazenguruka mu Turere Dutanu (5) aritwo; Nyarugenge, Rulindo, Musanze, Nyabihu na Rubavu.
- Inzira (Stages) Eshanu (5) nizo zizahatanirwa.
- Abakinnyi 123 bavuye mu bihugu 16 bazaba bahanzwe amaso.
- Ku ruhande rw’u Rwanda, abakinnyi 19 nibo bitabiriye iri Rushanwa.
- Abasaha Miliyoni 12 z’abatuye Isi, bazakurikirana bya buri munsi ibijyanye n’iri Rushanwa, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
- Abakinnyi barimo Mugisha Moise usanzwe umunyerewe mu mukino w’Amagare asanzwe (Road Race), ni umwe mu bitezwe.
Inzira (Stages) zizakoreshwa
● Stage 1: 31/10, Kigali – Kigali, 15Km Prologue
● Stage 2: 1/11, Rusiga Resort – Musanze Stadium, 102Km
● Stage 3: 2/11, Kinigi – Musanze, 73Km, 1600m+
● Stage 4: 3/11, Kinigi – Kinigi, 32Km, 400m+
● Stage 5: 4/11: Nyabihu – Rubavu, 62Km, 1400m+.
Agaruka ku ntego y’iri Rushanwa, mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa Rwandan Epic, Simon De Schutter yagize ati:“Intego nyamukuru ntago ari Irushanwa gusa, turajwe inshinga no kwereka Isi ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, no gufasha abitabira iri Rushanwa kuzahora bakumbura ibihe byiza bagiriye mu Rwanda”.
Bamwe mu banyarwanda bazitabira #RwandanEpic2023; Team Rwanda 🇷🇼: Eli Kwizera akina na @MugishaMoise4 muri category ya Duo M; Diane Ingabire uzakina na Valentine Nzayisenga muri category ya Duo F; nabagenzi babo!
Bati "turiteguye bihagije, intsinzi niyacu!" pic.twitter.com/pCdFQ5iHKe
— Rwandan Epic (@EpicRwandan) October 30, 2023
Rwandan Epic, ni Irushanwa Mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi, rikaba rikinwa hagamijwe guhuza Siporo n’Ubukerarugendo.
Ni Irushanwa ngarukamwaka ryatangiwe gukinirwa mu Rwanda guhera mu 2020, muri uyu Mwaka w’i 2023, rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.
Amafoto