Amafoto: Perezida Kagame yahaye Umugisha Sitade Amahoro ivuguruye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yatashye ku mugaragaro Sitade Amahoro ivuguruye, nyuma yo kumara hafi Imyaka ibiri ishyirwa ku rwego mpuzamahanga na Kompanyi y’Ubwubatsi yo muri Turikiye, Summa.

Iyi Sitade ijyanye n’igihe, izajya yakira abantu Ibihumbi 45 bavuye kuri 25 yakiraga kuva itashywe bwa mbere mu 1987.

Muri uyu Muhango, Perezida Kagame yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika [CAF], Dr. Patrice Motsepe, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda [Ferwafa], Munyantwali Alphonse, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi..

Mu butumwa yatanze afungura iyi Sitade, Perezida Kagame yashimiye umuhate Abanyarwanda bagize ku kuvugurura iyi Sitade, by’umwihariko, anashimira CAF na FIFA ku ruhare bayigizeho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati:”Ndashimira Umuvandimwe (inshuti), Patrice Motsepe, umuyobozi wa CAF na Gianni Infantino, umuyobozi wa FIFA. Bombi, bari mu baduteye akanyabugaho ko kugira ibikorwaremezo bijyanye n’igihe”.

Yunzemo ati:”Bagize uruhare mu guhwitura Ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, kugira ngo tugire ibikorwaremezo bya Siporo by’umwihariko ruhago, bijyanye n’igihe. Bifashishije ibyo bikorwaremezo, Urubyiruko rwacu ruzabibyaza amahirwe ndetse binarufashe kumurika Impano za ruhago Umugabane wacu ufite”.

Yitsa ku kamaro k’igikorwaremezo cya Siporo kijyanye n’igihe nka Sitade Amahoro, Perezida Kagame yagize ati:”Sitade Amahoro izadufasha kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato, aho kujya kubashaka i mahanga. Abakinnyi wabakura aho ushaka, ariko natwe tugize ubushake twagera kuri byinshi. Uyu munsi n’umunsi udasanzwe kuri Ruhago y’u Rwanda. Kandi tuzakomeza gukora ibishoboka byose turenze ku byo tumaze kugira”.

Yasoje agira ati:”Tuzakomeza gukora cyane kandi dukore iyo bwabaga, kugira ngo tuzajye ku ruhando rw’Ibihugu by’ibihangange muri Ruhago ku ruhande rw’Afurika ndetse no ku Isi”.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi Sitade, wakurikiwe n’umukino wahuje APR FC na Police FC, urangira APR FC iwegukanye ku ntsinzi y’igitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 13 w’igice cya mbere.

Mu minsi ishize, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yemeje Sitade Amahoro ivuguruye nka Sidate ijyanye n’igihe ndetse inayemerera gukinirwaho imikino mpuzamanga, byaje bikurikira ukwemezwa kwakozwe n’Inzobere za CAF.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *