Umwaka ushize wa 2023, u Rwanda rwagize izamuka rya 16.8% ry’amadovize arwoherezwamo avuye mu benegihugu baba mu mahanga.
Banki y’Isi yarushyize ku mwanya wa 2 mu bihugu bya Afurika biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nyuma ya Mozambique iri ku mwanya wa mbere.
Raporo y’umwaka wa 2023 yakozwe na Banki y’Isi ku kohererezanya amafaranga mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara yerekana ko u Rwanda rwagize izamuka rya 16.8% mu gihe Mozambique iyoboye urutonde yagize izamuka rya 48.5% na Ethiopia ku mwanya wa 3 n’izamuka rya 16%.Rosine KAMAGAJU uri mu Rwanda na Olivier GATETE uri muri Denmark ni bamwe mu Banyarwanda bakunze kohereza amafaranga mu Rwanda. Bemeza ko ari igikorwa bishimira kuko bifasha kubaka igihugu cyabo.
Ubwo yari muri Sena, ku italiki 23 Ukuboza umwaka ushize, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yabwiye abagize imwe muri komisiyo za Sena ko ikoranabuhanga riri mu byoroheje cyane ibikorwa byo koherezanya amafaranga ku Banyarwanda hanze.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda- BNR yerekana ko ikiguzi cyo kohereza amadovize mu Rwanda cyari kigeze kuri 7.4% by’ayoherezwa kivuye ku 9.5% muri 2019. Gusa kiracyari hejuru kuko ku rwego rw’isi kiri kuri 6.25%.
Ikigero cy’amadovize yoherezwa mu gihugu n’Abanyarwanda baba mu mahanga cyazamutseho 16% mu myaka 10 ishize kuko yageze kuri miliyoni 461 z’amadorari muri 2022.
Inyubako ya MIC iri mu Mujyi wa Kigali yubatswe n’Abanyarwanda baba hanze. Gusa COVID19 yatumye abayubatse bananirwa kwishyura inguzanyo za banki kuko ubwishyu bwagabanutse.
Guverineri Rwangombwa yemeza ko nubwo bagize ikibazo, bitaragera aho iyi nyubako itezwa cyamunara.
Usibye ayoherezwa mu Rwanda, BNR ivuga ko 10% gusa by’ayoherezwa ari yo yongera agasohoka ajya hanze kuko nko muri 2020/2021 mu gihugu hinjiye Miliyoni 333 z’amadorari hasohoka Miliyoni 37 naho muri 2021/2022 hinjiye miliyoni 480 hasohoka gusa Miliyoni 41.8 z’amadorari.
Amadovize yoherezwa mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo yazamutseho 1.9% kuko yageze kuri Miriyari 54 z’amadorari.
Muri uyu mwaka hateganyijwe izamuka rya 2.5% ndetse n’ikiguzi cyo kohereza amadorari 200 muri kano karere cyageze kuri 7.9% by’ayoherezwa yose.