Akato kari karashyiriweho Inka zo mu Karere ka Nyagatare kakuweho

0Shares

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB cyatangaje ko gishingiye ku kibazo cy’indwara y’uburenge yari yagaragaye mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Karangazi, ibyatumye aka gace hashyirwa mu kato ubu kakuweho.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze rigaragaza ko ibi byakozwe nyuma yo kubona ingamba zari zashyizweho mu gukumira iyi ndwara, ubu zashyizwe mu bikorwa ndetse nta ndwara y’uburenge ikiharangwa.

Iki kigo kivuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’aborozi basabwa gukurikirana amatungo no gutanga amakuru igihe cyose hagaragaye cyangwa hakekwa ibimenyetso by’indwara y’uburenge kimwe n’indi ndwara idasanzwe yagaragara mu matungo.

Muri Kanama nibwo iyi ndwara yagaragaye mu nzuri enye z’aborozi mu Mudugudu w’Akayange, amakuru akimenyekana abashinzwe ubworozi batangira gukurikirana inka zo muri ako gace kugira ngo bukumirirwe ahantu hamwe.

Indwara y’uburenge kandi yaherukaga kuboneka mu Murenge wa Rwimiyaga muri Gicurasi 2023 ikumirirwa mu Tugari tubiri yari yagaragayemo twa Cyamunyana na Kirebe, ndetse inka 206 zagaragaje ibimenyetso by’indwara zikurwa mu bworozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *