Ahazaza ha Lionel Messi hakomeje gutera urujijo

0Shares

Ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, amasezerano kizigenza w’ikipe y’Igihugu ya Argentina, Lionel Messi, afitanye na PSG yo mu Bufaransa azaba ashyizweho akadomo. 

Aha, niho hahera hibazwa ahazaza he, kuko yamae kubwira iyi kipe ko atazongera gukorana nayo mu Mwaka w’imikino utaha.

Perezida w’ikipe ya Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite, Fahd Bin Nafel, yanze kugira icyo atangaza ubwo yabazwaga niba ikipe ye iri mu biganiro na Lionel Messi umaze iminsi ayivugwamo.

Ku wa Gatanu, tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo Al-Hilal yegukanaga igikombe cy’Umwami itsinze Al-Wehda, itangazamakuru ryabajije uyu muyobozi ku makuru amaze iminsi avugwa ko Messi ashobora kujya muri iyi kipe umwaka utaha w’imikino.

Uyu muyobozi yavuze ko adashaka umubaza amakuru yerekeye kuri Messi.

Yagize ati: Nta nkuru nimwe ndababwira ye (Messi). Niba hari ikizaba itangazamakuru ryacu rizakibamenyesha.

Umukino urangiye, abafana ba Al-Hilal baririmbaga izina Messi. Uyu muyobozi yongeye kuvuga ko ikipe ariyo y’ingenzi kuruta umukinnyi umwe.

Ati:“Ikipe niyo y’ingenzi cyane kuruta umukinnyi umwe. Umukinnyi ukomeye waza mu ikipe yacu agomba kumenya ko turi ikipe nkuru. Iyo wibanze ku muntu umwe utakaza ikipe.”

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) biherutse gutangaza ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Messi n’ubuyobozi bwa Al-Hilal.

Uyu mukinnyi wegukanye imipira irindwi ya zahabu amaze iminsi avugirizwa induru n’abafana ba Paris Saint Germain bamusaba kubavira mu ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *