Impuguke mu mirimo yo kunganira abacuruzi muri gasutamo n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibyitwa logistics, barasaba ibihugu bya Afurika guhuza ingamba na politiki z’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugirango isoko rusange rya Afurika ritange umusaruro ryitezweho.
Ibi byatangarijwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri mu nama yitwa CILT Africa Forum 2023.
Urwego rw’ubwikorezi bw’ibicuruzwa na logistique ni rumwe mu zifatwa nka moteri y’isoko rusange rya Afurika, ibintu impuguke muri uru rwego, Bucyana Murekezi avuga ko byongeye kugaragara mu gihe cy’icyorezo cya COVID19.
Urebye ku kiguzi cy’ubwikorezi usanga inzira zo ku butaka no mu mazi ari zo zihendutse ariko ngo ibikorwaremezo biracyari ihurizo rikomeye ndetse umuyobozi w’ikigo Gorilla Logistics, Fred Seka akavuga icyo kibazo kiri mu bigomba gusubizwa ku ikubitiro kugirango isoko rusange rya Afurika ribe impamo.
Ku rundi ruhande ariko ngo hari n’amahirwe atangwa n’iri soko rusange rya Afurika no ku bwikorezi bwo mu kirere, nkuko Umuyobozi w’ikigo Africa Global Logistics Nkubito Roger abivuga.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Richard Niwenshuti avuga ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwita kuri ibyo byose bigahuza politiki n’ingamba z’ubucuruzi nkuko u Rwanda rukataje muri uwo murongo kugirango isoko rusange rya Afurika rikore nta nkomyi.
Kuva kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’impuguke muri serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, kunganira abacuruzi muri gasutamo ndetse na Logistics, inama izwi nka CILT Africa Forum 2023.
Iyi nama y’iminsi 3 ya CILT Africa Forum 2023 yitabiriwe n’abasaga 500 baturutse mu bihugu 17 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.
Yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru ikazasoza imiromo yayo kuwa Kane.