AFCONQ2023: Bénin yageze i Kigali mbere yo guhura n’Amavubi mu mukino w’Umunsi wa 4

0Shares

Ikipe y’Igihugu ya Bénin yageze mu Mujyi wa Kigali ifite urwicyekwe mbere y’uko icakirana n’Amavubi y’u Rwanda mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizakinwa umwaka utaha muri Mutarama na Gashyantare 2024.

“Les Guépards” yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, ahagana saa Tatu n’iminota itanu z’ijoro. Ni mu gihe yageze kuri Park Inn Hotel aho icumbitse saa 10:16 z’ijoro.

Ni ikipe yageze i Kigali bigaragara ko itishimye, kuko uretse kuba umutoza yanze kuvugana n’itangazamakuru, muri rusange n’abakinnyi bishishaga abagiye kubasanganira.

Ibi byatumye n’umukozi wa hoteli wagiye kubakira ibikapu no gukura imizigo yabo mu modoka bamwamaganiye kure banga ko abikoraho.

Iyi kipe kandi yageze i Kigali itari kumwe n’abakinnyi bayo babiri barimo Sessi d’Almeida ukinira Pau FC na Jordan Adéoti ukinira Stade Laval, amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa.

Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, tariki 28 Werurwe 2023, ari bwo Bénin izakora imyitozo yayo saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

U Rwanda na Bénin bizahurira mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda L nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wabereye i Cotonou ku wa 22 Werurwe 2023.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023, uzakinwa saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium ariko nta bafana bemerewe kuba bari ku kibuga.

Muri iri Tsinda L, Sénégal iheruka kunyagira Mozambique ibitego 5-1, iyoboye n’amanota icyenda, ikurikiwe n’iki gihugu yatsinze gifite ane mu gihe u Rwanda rufite abiri imbere ya Bénin ifite inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *