Nibishaka Theogène, Uvuga ko ari Umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, yasabye Urukiko kuburana adafunze.
Imbere y’Urukiko, Nibishaka yafashe Bibiliya ayizamura hejuru, maze mu Marangamutima n’Ikiniga, agira ati:“Ndi Umuyoboke w’Itorero rya ADEPR usengera ku Gasave, Gisozi. Kuba hari ibyo nahanuye byamaze gusohora, byashingirwaho nk’ikimenyetso cy’uko natumwe n’Imana aho kuba Ibyaha”.
Mbere y’uko ajyanwa mu Rukiko, ubwo yagezwaga imbere y’Ubushinjacyaha, Nibishaka yarezwe Ibyaha birimo “Guteza Imvururu muri rubanda”.
Kuri iki Cyaha, yahanuye avuga ko mu Rwanda hagiye gutera Inzara izatuma abantu bahunga Umujyi wa Kigali. Yunzemo ko mu Rwanda hagiye kuba Intambara, ibi bikaba aribyo bashingiweho afungwa, nyuma yo kubwirwa ko byari bigamije guteza imvururu muri rubanda.
Muri ubu buhanuzi bwe, Nibishaka yahanuriye abantu benshi barimo Apotre Yongwe na Pasiteri Claude. Aba yababwira ibyenda kubabaho.
Yahanuriye kandi Umuvugizi wa ADPER mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaie.
Aha, yavuze ko agiye gutorokana Umutungo w’iri Torero, abana be akaba aribo bazabibazwa.
- Ni iki Nibishaka yasabye Urukiko?
Yarusabye kuburana adafunze, kuko afite impamvu zifatika zirimo kuba afite abana bato 2 arera kandi abarera wenyine.
Yavuze ko kuva yatabwa muri Yombi, atazi uko babaye kuko atabana na Nyina.
Umwuganizi we mu Mategeko yasabye ko yarekurwa, ndetse hagakorwa igenzurwa neza ku byo aregwa, kuko nta gihamya cy’uko ibyo yavuze bifitanye isano n’ibyo aregwa ku buryo gufungurwa kwe byateza ikibazo muri Rubanda koko.
Mu rwego rwo kumara impungenge Ubushinjacyaha, uyu Mwuganizi yasabye ko Nibishaka yabuzwa kongera gukora Ibiganiro kuri YouTube nk’imvano yamuviriyemo gutabwa muri Yombi, ahubwo iri Vugabutumwa rye akarikorera mu Rusengero gusa.
Ni mu gihe kandi, ibyavuye mu Iperereza bidahagije ngo bibe byafatwa nk’ibimenyetso simusiga byamuheza muri Gereza.
Nibishaka yasoje avuga ko yemera gutanga Umutungo we nk’Ingwate, mu rwego rwo kwereka Urukiko ko adafite gahunda yo gutoroka Ubutabera.
Urukiko rwasoje kumva Nibishaka n’Umwuganizi we, rutangaza ko tariki ya 09 Gashyantare 2024, ku Isaha ya saa 14:00, aribwo hazatangazwa umwanzuro kuri uru Rubanza.
- Ibyaha Nibishaka aregwa yabikoreye he, gute?
Nibishaka Theogène uvuga ko ari Umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, aregwa kuba yarakoreye Ibyaha ku Muyoboro wa YouTube.
Uretse kuba ari umuyoboke wa ADEPR, akoresha YouTube mu gutambutsa icyo yita Ubuhanuzi.
Ubushinjacyaha bwamutaye muri Yombi buvuga ko ibyo yita Ubuhanuzi anyuza kuri YouTube, ari ibintu biteye ubwoba ndetse bica Igikuba muri Rubanda.
Nyuma yo gusuzuma ibyo Nibishaka yatangazaga, yaje gutabwa muri Yombi, ndetse agezwa imbere y’Urukiko tariki ya 01 Gashyantare 2024.
Nibishaka Theogène, afungiye mu Igorero (Gereza) ya Nyarugenge, i Mageragere.