Accreditation Awards: Ku nshuro ya 2 yikurikiranya, Ibitaro bya Kigeme byegukanye Inyenyeri ya 2 bica agahigo mu Ntara y’Amajyepfo

0Shares

Ibitaro by’Akarere bya Kigeme, byegukanye Inyenyeri ya 2 ku nshuro ya 2 byikurikiranya, bica agahigo mu Ntara y’Amajyepfo.

Byegukanye iyi nyenyeri kuri uyu wa 30 Gicurasi, ubwo kuri Hôtel des Milles haberaga Umuhango wo gutangaza ibyavuye mu igenzura ryo gutanga Inyenyeri ku Bitaro bitandukanye by’Uturere rizwi nka “ACCREDITATION” mu Mwaka w’i 2022-2023.

Muri uyu muhango, Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye barimo; WHO, USAID, RAAQH, RIHSA, PIH, ENABEL, INGOBYI Activity, batangaje ko Ibitaro by’Akarere ka Nyamagabe bya Kigeme’ bibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo byahize ibindi 51 byari bihanganye, byegukana umwanya wa mbere n’amanota 94%, bikurikirwa n’ibitaro by’akarere ka Kirehe n’amanota 93%.

Ibi Bitaro byaciye agahigo nyuma yo kwisubiza iyi Nyenyeri byari byaregukanye mu Mwaka w’i 2021/22. Ibi byatumye bica agahigo ko kuba Ibitaro rukumbi bihawe izi Nyenyeri byikurikiranya mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi Bitaro byegukanye iki gihembo nyuma yo kunoza imikorere binyunze mu ngendoshuri abakozi babyo bakoze, guhugurana hagati yabo no gushyira mu bikorwa inama bagiriwe n’inzego z’Ubuzima zinyuranye.

Minisiteri y’Ubuzima n’Abafatanyabikorwa bayo, bashimiye Ubuyobozi n’Abakozi b’Ibitaro bya Kigeme bikomeje kuza ku Isonga mu rugamba rwo gutanga Serivise Nziza z’Ubuvuzi bakomeje kugaragaza.

Uretse kwita ku baturage ba bigana bo mu Karere ka Nyamagabe no mu nkengero, byasabwe kutazasubira inyuma no gukomeza kuza Isonga.

Igaruka ku byibandwaho hatangwa amanota, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko hibandwa ku; Miyoborere no kwita ku nshingano, Abakozi bashoboye no gutanga Serivise nziza kubabagana, Imikoranire myiza hagati y’abakozi, abarwayi n’abagana Ibitaro, Gufasha no kwakira neza abarwayi, Kongera no kunoza Serivise batanga banita ku Isuku by’umwihariko.

Ku nshuro ya 2 yikurikiranya, Ibitaro bya Kigeme byegukanye Inyenyeri ya 2 bica agahigo mu Ntara y’Amajyepfo

 

Uko Ibitaro byakurikiranye mu itangwa ry’ibihembo bya Accreditation

 

Abayobozi n’abakozi b’Ibitaro bya Ngarama byaje kwigira no kungurana ibitekerezo ku mikorere inoze mu Bitaro bya Kigeme

 

Bamwe mu bakozi b’Ibitaro bya Kigeme n’abashyitsi babasuye mu rwego rwo kubigiraho no kungurana inama ku mutangire ya Serivise inoze

 

Abagize Komite y’Ubuzima na Komite Ncungamutungo z’Ibitaro by’Akarere bya Ngarama basoje Urugendoshuri  bakoreye mu Bitaro bya Kigeme (Tariki 24, Mata, 2023)

 

Bamwe mu bagana Ibitaro bya Kigeme bishimira Serivise bahabwa

 

Twitter-এ Kigeme Hospital: "Kuri uyu wa mbere tariki ya 19/4/2021mu Karere ka Nyamagabe, Ibitaro bya Kigeme bihagarariwe n'Umuyobozi Mukuru wabyo Dr NZABONIMANA Ephraim, byashyikirije Ibitaro bya Kaduha nabyo byari bihagarariwe n'Umuyobozi Mukuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *