Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe kuyigamo mu Mwaka w’amashuri 2023 -2024.
Uwasabye kwiga muri iyi Kaminuza, yireba anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga akamenya niba yaremerewe umwanya.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, rivuga ko abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bashobora kureba amakuru ajyanye n’ibyo bemerewe kwiga bifashishije ‘link’ ya efiling.ur.ac.rw
Rikomeza rivuga ko abanyeshuri batabashije kwemererwa kwiga mu mashami basabye, bahawe andi ajyanye n’ibyo bize ariko kandi ko bo n’abandi bose bemerewe umwanya, bagomba kwemeza ko baziga muri iyi kaminuza mu buryo bwateganyijwe.
Ibirebana n’ubusabe bwo kwiga muri iyi kaminuza uyu mwaka, harimo nk’abatanze amakuru nabi babisaba, abagize amanota atabemererera n’ibindi bigaragazwa ku rubuga rw’iyi kaminuza.
Abisanze ku rutonde rw’abemerewe umwanya muri Kaminuza y’u Rwanda, bakaba bifuza kuzarihirwa na Leta, bisaba kubanza kubyemererwa bagahabwa inguzanyo.
Gusa, kuri iyi nshuro, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buherutse gutangaza ko muri uyu mwaka hazabonekamo impinduka.
Kaminuza ikomeza ivuga ko umunyeshuri ushaka kwiga ku nguzanyo, azajya asaba kimwe cyangwa byose mu byo akeneye guhabwaho inguzanyo, ari byo amafaranga y’ishuri, amafaranga atunga umunyeshuri (bourse) ndetse na mudasobwa yamufasha kunoza imyigire ye.
Iyi gahunda itandukanye niyari isanzweho mbere, aho uwasabaga kwiga ku nguzanyo ya Leta yabaga asabye icyarimwe ibyo bitatu, kandi mudasobwa zatangwaga zikaba zari ubwoko bumwe.
Kaminuza y’u Rwanda imaze imyaka 10 igizwe imwe mu gihugu, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Ishami ryayo rya Huye Umwaka ushize, yasezeranyije impinduka zigamije kuyinoza kurushaho.
Zimwe muri zo, biteganyijwe ko zizatangirana n’uyu mwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 5 Kamena 2023.