Abashinzwe gukurikirana Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zizashyirwa mu Murage w’Isi bashimye u Rwanda

Itsinda ry’Abagize komite ishinzwe gukurikirana Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zizashyirwa mu Murage w’Isi, ku gicamunsi cya tariki 17 Kanama basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu rwego rwo gusuzuma uko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zagenwe zazajya mu Murage w’Isi.

Iri tsinda rigizwe n’abaje bahagarariye ibihugu byabo byo muri Afurika;birimo Cameroon, Mali, Niger, Afurika y’Epfo  n’ibindi, bari bayobowe na Vusithemba Ndima, Umuyobozi wa The African World Heritage Fund bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard anabaha ishusho rusange y’Akarere.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko muri Nyamata ahubatse Urwibutso rwa Jenoside, Vusithemba Ndima uyoboye iri tsinda yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “U Rwanda ndarushimira uburyo rukomeje kubungabunga no gusigasira ibimenyetso bya Jenoside  by’abiciwe muri Kiliziya ya Nyamata”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwubatse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 50 rukaba rubitse ibimenyetso byinshi bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko aho i Nyamata no mu nkengero zaho.

Amafoto

Vusithemba Ndimba yasinye mu Gitabo cy’Abashyitsi mu Rwibutso rwa Nyamata.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *