Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire St. Joseph Kizi mu Karere ka Nyamagabe, batangaje ko banyuzwe n’Urugendoshuri bakoreye mu Rukari.
Muri uru rugendo, basuye Inzu Ndangamurage y’Amateka y’u Rwanda iherere mu Rukari, i Nyanza.
N’Urugendo bavuga ko bungukiyemo byinshi, kuko barukuyemo ubumenyi buzabafasha mu guteza imbere Umuco n’Amateka by’Igihugu.
Uretse Abanyeshuri barenga 40 bahagarariye abandi barwitabiriye, baherekejwe n’Abarimu bo muri iki Kigo.
Aha mu Rukari, basobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere na nyuma y’Ubukoloni, Imibereho y’Ubwami mu Rwanda, n’uruhare rw’Abanyarwanda mu kubungabunga Umuco Gakondo.
Mu by’ingenzi basuye, harimo Ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa n’ibice byose biyigize.
Basobanuriwe kandi ubuzima n’imitegekere y’Abami barimo Yuhi V Musinga, wayoboye u Rwanda kuva 1896 kugeza 1931 ndetse na Mutara III Rudahigwa waruyoboye kuva 1931 kugeza 1959.
Uretse mu Rukari, muri uru Rugendoshuri basuye Umusozi wa Mwima, hazwi nko ku Musezero w’Abami.
Hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Umwami wa mbere w’Umunyarwanda wakiriye Ubukirisitu, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda ndetse na murumuna wa Rudahigwa, Umwami Kigeli Ndahindurwa Jean Baptiste.
Nyuma yo kumenya aya Mateka, Iradukunda Rachel wiga mu Mwaka wa 5 w’Amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, yagize ati:“Twungukiyemo Imibereho y’Inka z’Inyambo, cyane ko benshi twari tuzi ko ari Inka nk’izindi”.
Uwizeyimana Nadine we yagize ati:“Twamenye amazina atandukanye y’Inzu zabaga i Bwami, ariko nk’Inzu y’i Kambere, Inzu zo mu Gikari zitwaga Gakondo n’ibindi… Kujya i Mwima ahari Imisezero [Imva] z’Abami n’Umwamikazi, byatwunguye ubundi bumenyi”.
Ingabire Elie, Umwalimu wigisha isomo ry’Ikinyarwanda muri Groupe Scolaire St. Joseph Kizi, yashimangiye akamaro k’uru rugendo agira ati:“Hari ibintu byinshi twigisha mu magambo [Theory], abana rimwe bakibaza ko atari byo. Ariko nyuma yo kuva aha mu Rukari, byabafashije kumenya ukuri no gushira amatsiko”.
Yakomeje agira ati:“Twari tumaze Umwaka dutegura uru Rugendoshuri. Umunyeshuri wageze aha, ndahamya ko yize byinshi. Icyo nasaba abataje, ni ukuzajya basura ahantu hatandukanye kugira ngo ibyo biga bive mu magambo, bishyirwe mu bikorwa.”
Yasoje asaba abo biriba ugutoza abana gukunda Umuco, cyane hashingiwe ku bikorwa bitandukanye no mu magambo.
Abanyeshuri bo kuri GS Saint Joseph Kizi bishimiye uru rugendo shuri, ndetse biyemeza gusigasira Umuco Nyarwanda.
Banatangaje ko ari inshingano zabo nk’Urubyiruko gufata iya mbere mu kurinda no guteza imbere Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda.
Amafoto