Abanyarwanda bakorera Ubucuruzi mu bihugu bigize EAC babangamiwe na Ruswa

0Shares

Guverinoma y’u Rwanda yijeje abacuruzi bagihura n’imbogamizi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ko igiye kurushaho kuganira n’ibindi bihugu byo muri aka karere, ndetse ko kuri iyi nshuro bagiye kujya bagera aho ibibazo bibera aho gukomeza kubiganirira mu nama gusa.

Habaye gusasa inzobe muri ibi biganiro maze abacuruzi b’Abanyarwanda bagaragaza imbogamizi bagihura na zo iyo bajya gucururiza mu bihugu bigize uyu muryango.

Ni ibibazo birimo amafaranga acibwa imodoka zabo iyo zinjira muri ibyo bihugu nyamara mu Rwanda zinjira ku buntu, ibibazo bya ruswa, gufunga imihanda ibicuruzwa ntibitambuke, kuzitira urujya n’uruza n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi avuga ko bagiye kugira icyo bakora cyihariye kuri ibi bibazo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Veronica Mueni Nduva avuga ko nubwo hari uruhuri rw’ibi bibazo hari na byinshi bimaze kugerwaho anashingiraho atanga icyizere ko bidatinze uyu muryango uzarushaho guhahirana birushijeho.

Yagize ati:”Tugiye kwizihiza imyaka 25 dutangiye uru rugendo, kandi nsubije amaso inyuma hari byinshi byakozwe birimo guhuza za gasutamo no kurushaho kwihuza nk’isoko rimwe, icyo kwibaza ese birahagije, wenda ntibihagije, ese twakora ibirenzeho yego nta gushidikanya, hari imbogamizi zihari igisubizo ni hoya kwihuza ni urugendo, ni ukwiyemeza kw’igihe kirekire ntabwo bikorwa mu ijoro rimwe, buri ntambwe itugeza kuyindi ntera.”

“Navuga rero ko umuryango ukomeje gutera intambwe ishimishije yego hari ibiganiro bigomba gukomeza kubaho hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye gusa ubushake burahari kandi igikuru nuko ubushake bwa politiki buhari guhera mu rwego rw’abakuru b’ibihugu by’uyu Muryango wa EAC.”

Umucuruzi akanaba n’impuguke muri uru rwego, Dennis Karera nyuma y’ibi biganiro agaragaza ko nk’abacuruzi banyuzwe ndetse ko bafite icyizere gishingiye ku bushake bwa politiki babona buhari.

U Rwanda rwinjiye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu 2006, kugeza magingo aya igipimo cy’uburuzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango kiri munsi ya 15% bivuze ko kiri munsi y’uko ubucuruzi buhagaze hagati y’ibihugu bya Afurika kuko ho kiri kuri 18%, birasaba ingufu kugira ngo aka karere gafatwa nk’agahagaze neza ugereranyije n’igipimo cy’ubucuruzi mu tundi turere hirya no hino ku isi gakomeze guteza imbere abagatuye. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *