Green Party yemeje Dr Frank Habineza kuzayihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), kuri uyu wa Gatandatu ryemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida waryo ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe
Mu Nama Nkuru y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije kandi Dr Frank Habineza yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka 5 yo kuyobora iri, ndetse anemezwa nk’umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.
Abarwanashyaka baturuka mu gihugu hose no ku isi bitabiriye Kongere nkuru y’ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda, iyi Kongere iratorerwamo umukandida uzarihagarira mu matora ya ya Perezida wa Repubulika mu 2024 @Drfrankhabineza @RwandaElections pic.twitter.com/kEsttybArV
— Democratic Green Party of Rwanda 🇷🇼 (@DemGreenPartyRw) May 13, 2023
Dr Frank Habineza avuga ko yiteguye kandi ngo n’igihe yaramuka adatsinze amatora azakomereza imirimo ya politiki mu ishyaka ayoboye.
Dr. Habineza avuga ko yishimira ko ibyo ishyaka rye ryari rifite muri manifesto byagezweho ku kigero cyo hejuru bitewe n’uburyo Leta yumva ibyifuzo by’abaturage.
@Drfrankhabineza The president of the Democratic Green Party of Rwanda has welcomed the guests from different countries,party members and the representatives from different political parties all over the country to the national congress. pic.twitter.com/OcAqCoYey1
— Democratic Green Party of Rwanda 🇷🇼 (@DemGreenPartyRw) May 13, 2023
Mu Nama Nkuru y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, ingingo ijyanye no gukumira ibiza iri mu zagarutsweho cyane, aho abayoboke baryo bavuze ko uruhare rw’umuturage ari ingenzi, aho gutegereza ko byose bikorwa na Leta.
Muri iri nama nkuru kandi, hanemejwe urutonde rw’abarwanashyaka bashya bagera ku 3, 976.
Ishyaka Green Party rifite abayoboke basaga ibihumbi 7 mu gihugu hose.