Abakorera Uburobyi mu Kiyaga cya Muhazi babangamiwe n’Ifi zo mu bwoko bwa  Mamba zibarira Amafi mato

0Shares

Bamwe mu bakorera Ubworozi bw’Amafi mu Kiyaga cya Muhazi no kunkengero zacyo, baravuga ko babangamiwe n’Ifi nini zizwi nk’Imamba zabateje igihombo bitewe nuko zirya Amafi mato yo mu bwoko bwa Tilapia.

Aba bavuga ko byabateje igihombo ku buryo basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kubaha uwundi murama w’amafi.Izi mampa aborozi b’amafi bavuga ko zabahombeje kuko zatubije umusaruro w’amafi.

Izi fi z’imamba ngo ziba ari nini zipima hagati y’ibiro 20 na 40 kandi zitungwa no kurya ayandi mafi.

Aba borozi bavuga ko mu kwezi kwa 10 izi fi zaje zirara mu byuzi byabo zidasize nayo muri Muhazi, zibarira amafi yandi mato.

Bavuga ko ubu batangiye gushaka igisubizo cy’uko bahashya izi mamba gusa bifuza ko RAB yabafasha kubona umurama w’amafi bakongera bagatera kuko baguye mu gihombo.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Solange Uwituze avuga ko bagiye gutangira gukurikirana iby’ikikibazo kuko batari bakizi bakareba impamvu yacyo n’icyo bagikoraho.

Raporo ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda igaragaza ko. Umusaruro w’amafi mu Rwanda wiyongereye mu mwaka ushize wa 2022 aho wavuye kuri toni 41.664 ukagera kuri 43.560

Iyi raporo inagaragaza ko Uburobyi bw’amafi bukorerwa mu biyaga bigera kuri 17 n’imigezi ine mu turere 15 binyuze mu ma koperative.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *