Nk’uko urushinge rw’isaha ruzenguruka, niko n’amakuru ashakishwa nayo adatinda kujya ahabona.
Kuri iyi nshuro, abagabo batanu bari baburiye mu Bwato bwa Titan ubwo bamanukaga mu Nyanja hasi bajya gukora ubushakashatsi ku bwato bwa Titanic nabwo bwarohamiye muri yi Nyanja mu Myaka isaga 100 ihise, bapfiriyeyo.
Abagabo batanu bari mu bwato Titan bujya hasi mu nyanja babupfiriyemo, nk’uko byemejwe na kompanyi nyiri ubu bwato yitwa OceanGate.
Itangazo ry’iki kigo rivuga ko aba bagabo “bari bahujwe n’amatsiko yo kumenya ibishya”.
Igisirikare kirinda inkombe cya Amerika cyatangaje ko kibona ko aba bagabo bishwe no guturika gukomeye kw’imbere mu bwato bari barimo.
Iki gisirikare kivuga ko ibisigazwa by’ubu bwato byabonetse kuwa kane mu gitondo (ku masaha yaho) hafi y’ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic bari bagiye gusura.
Ubu bwato bwaburiwe irengero kuva ku cyumweru.
Abagabo b’abakerarugendo bari baburimo ni; Stockton Rush w’imyaka 61 akaba umukuru (CEO) wa OceanGate, Umwongereza ukomoka muri Pakistan Shahzada Dawood w’imyaka 48, umuhungu we Suleman w’imyaka 19, n’umuherwe w’Umwongereza Hamish Harding w’imyaka 58.
Uwa gatanu ni Paul-Henry Nargeolet Umufaransa w’imyaka 77 wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi akaba ari inzobere mu gucubira(diver) n’umuntu uzwi mu bushakashatsi bujya hasi mu nyanja.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, Rear Adm John Mauger wo mu ngabo za Amerika zirinda inkombe yavuze ko ibisigazwa byabonetse babona neza ko ari ibya Titan.
Ntiharamenyekana neza icyateye gushwanyukira imbere k’ubu bwato.
Kubura kwabwo kwatumye haba ibikorwa bigari byo gushakisha byahuriyemo ingabo z’ibihugu bya Amerika, Canada, Ubwongereza, n’Ubufaransa.
Mu itangazo, kompanyi ya OceanGate yavuze ko ishimira “umuhate wabo mu gushaka aba bashakashatsi batanu, n’iminsi n’amajoro bamaze mu kazi gahoraho bafasha abakozi bacu n’imiryango yabo”.
Ibisigazwa bya buriya bwato byabonywe n’igikoresho cya Remotely Operated Vehicle (ROV), biri mu ntera ya 480m uvuye ku bisigazwa bya Titanic.
- ROV yabonye ibyo bisigazwa ishobora gukorera muri 6km hasi mu nyanja
Ibice bitanu bitandukanye birimo n’umurizo wayo nibyo byabonetse, byatumye abariho bashakisha bemeza ko ari ibya Titan.
Ntiharamenyekana neza igihe uko guturikira imbere kwabereye cyangwa icyaguteye.
Rear Adm Mauger yavuze ko nta gisubizo afite niba imirambo y’aba bagabo ishobora kuzaboneka.
Yagize ati: “Hariya hasi ku ndiba y’inyanja ni ahantu hagoye cyane.”
Ibikoresho bya ROV biraguma hariya bikomeze iperereza neza ku byabaye, nk’uko Rear Adm Mauger abivuga.
Naho abandi bakozi – barimo abaganga n’abatekinisiye – bari hejuru ku nyanja bo baratangira kuzinga ibyabo batahe.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abategetsi bavuze ko indege ya Canada yafashe amajwi yo munsi y’inyanja, ayo inzobere zimwe zaketse ko ashobora kuba ari ikimenyetso ko bariya bantu bakiriho.
Igisirikare kirinda inkombe ubu kiremeza ko nta huriro riri hagati y’urwo rusaku n’ahantu ibisigazwa bya Titan byabonetse ku ndiba y’inyanja.
- Umunyeshuri wakundaga Volleyball na Rubik’s Cube wapfanye na se
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakistan yatangaje “kwihanganisha mu kababaro” umuryango wa Shahzada n’umuhungu we Suleman Dawood bapfiriye muri buriya bwato.
Shahzada, yabanaga n’umugore we Christine n’undi mwana wabo Alina i Londres.
Uyu muryango ukaba wari waratembereye muri Canada mu gihe cy’ukwezi kumwe mbere y’uko Shahzada n’umuhungu we bajya muri buriya bwato.
Umuhungu we Suleman, yari umunyeshuri kuri University of Strathclyde y’i Glasgow muri Ecosse.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru uyu muryango wasohoye itangazo uvuga ko Suleman “yakundaga cyane siyanse y’ubuvanganzo no kumenya ibintu bishya” kandi yakundaga agakino k’ubugenge ka Rubik’s Cube na Volleyball.