Abaturiye umupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe ndetse n’abahagenda, barifuza ko isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye rikwiye gutangira gukoreshwa kugira ngo rigirire akamaro abaturage n’igihugu muri rusange kuko kudakoreshwa biteza ibihombo.
Ku Rusumo mu Karere ka Kirehe ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania, urujya n’uruza rw’amakamyo yambukana ibicuruzwa ni rwose.
Ni nako kandi abaturage bambukiranya ibihugu byombi harimo n’abanyarwanda bava guhahira muri Tanzania.
N’ubwo abaturage bambuka umunsi ku wundi bajya guhahira muri Tanzania, neza neza ku mupaka wa Rusumo hari isoko rimaze imyaka itari munsi ya 5 ryuzuye.
Ni isoko ubusanzwe ryubatswe kugira ngo rihurizwemo ibicuruzwa bituruka mu bihugu byombi bityo abaturage babibone bidahenze.
Amasoko 5 arema mu cyumweru nk’irya Nyamugali, Gatore, Kiyanzi, Nyakarambi, Kagasa n’andi kandi atari kure y’umupaka wa Rusumo nayo ntiyabura gutekerezwa nka kimwe mu byatuma iri ryambukiranya umupaka ribura abarirema.
Abatuye n’abagenda ku mupaka wa Rusumo bifuza ko izi nzu zagira icyo zikorerwamo aho kugira ngo zizarinde zangirika nta musaruro zitanze nyamara zaratwaye amamiliyari mu kuzubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno asobanura ko iri soko ryabanje kugira ibindi rikorerwamo, ariko ngo muri uyu mwaka rigomba gukorerwamo icyatumye ryubakwa.
Hirya no hino ku mipaka hagiye hubakwa amasoko ahuriweho n’abaturage b’ibihugu byombi ku mpamvu yo kugirango babashe guhahirana, ndetse aya masoko atanga umusaruro.
Kuba isoko nk’iri rya Rusumo ridakoreshwa kandi hashize igihe kirekire nacyo ni ikindi gihombo ku baturage bakabaye baribyaza umusaruro cyangwa ibindi ryagakwiye kuba ryinjiriza igihugu nk’imisoro n’ibindi.