Rwanda: Menya Impamvu Uruganda rwa CIMERWA rugiye kwegukanwa burundu na Leta

0Shares

Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kizwi nka Pretoria Portland Cement Company (PPC Limited) cyamaze gutangaza ko kigiye kugurisha Imigabane yacyo yose cyari gifite mu Ruganda rukora SIMA ruzwi nka CIMERWA, ibi bishobora guhesha u Rwanda kwegukana uru Ruganda mu buryo byuzuye (100%).

Mu igihe iki kigo cyatangaje ko kitegura gushyira ku Isoko imifabane yacyo ingana na 51%, Guverinoma y’u Rwanda iri ku isonga mu bahabwa amahirwe yo kuyigura.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko ‘PPC iri kugurisha imigabane 51% ifite mu ruganda rwa Cimerwa kandi guverinoma izajya mu biganiro byo kureba niba yagura iyo migabane, nkuko byatangajwe na The New Times.

Ati: PPC iri gushaka abaguzi.

Mu 2012, Uruganda rukora SIMA mu Rwanda (CIMERWA Ltd) rwagurishije imigabane ihwanye na 51% ku Kigo PPC cyo muri Afurika y’Epfo ku kayabo ka miliyoni 69,4 z’amadorali y’Amerika. Imigabane yasigaye yari iya Guverinoma y’u Rwanda.

Uruganda rwa PPC Ltd rusanzwe rukorera muri Afurika y’Epfo, Botswana na Zimbabwe, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni za sima miliyoni umunani ku mwaka.

Bloomberg yatangaje ko kugurisha imigabane yayo muri CIMERWA bizafasha uru ruganda gukomeza kwibanda ku bikorwa byarwo muri Afurika y’Epfo no kwishyura imyenda rufite.

Kuri ubu PPC ifite ibikorwa by’ishoramari muri Botswana, DRC, Rwanda, Afurika y’Epfo na Zimbabwe. Ni uruganda rwashinzwe mu 1892.

Gusa, umuyobozi ushinzwe isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, Pierre-Célestin Rwabukumba ntabwo yigeze yemeza amakuru yigurishwa ry’iyi migabane.

Uruganda rwa Cimerwa rwatangiye 1984 rukaba ruherereye mu Bugarama mu Karere ka Rusizi aho 80% by’umusaruro warwo ukoreshwa mu Rwanda naho 20% ikoherezwa mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *