Izindi Ngabo z’Uburundi zageze mu Burasirazuba bwa DR-Congo

0Shares

Uburundi bwohereje izindi Ngabo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushyigikira iziheruka kuhajya mu rwego rwo kubahiriza ibyememezo by’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere mu rwego rwo gushakira amahoro Congo.

Izi ngabo ziri mu rwego rw’iz’Akarere, EACRF zageze ku kibuga cy’indege i Goma ku wa Gatatu, andi bahageze kuri uyu wa Kane.

Biteganyijwe ko bazasanga bagenzi babo bari i Sake muri Teritwari ya Masisi.

Abarundi ni bo bazagenzura ibice bya Kirolirwe na Kitchanga byari mu maboko y’umutwe wa M23, bakaba bazafasha abaturage kongera gusubira mu buzima busanzwe, ndetse urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rugakomeza.

Umutwe wa M23 ku wa Kabiri wavuye mu bice wafashe bijyamo ingabo z’Abarundi nk’uko byari byemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’akarere yabereye i Addis-Abeba yatiki 17 Gashyantare, 2023.

Amakuru ava muri Congo avuga ko hashize iminsi itatu ahaberaga intambara imbunda zicecetse, ndetse inyeshyamba za M23 zikaba zaravuye mu bice bimwe byo muri Teritwari za Masisi na Rutshuru.

Gusa, M23 ikomeje kwamagana ibikorwa by’iyicwa ry’aba Hema mu gace ka Beni bikozwe n’umutwe witwa CODECO, Leta ya Kinshasa ikaba isa n’iyirengagije ko icyo kibazo gihari nk’uko byagaragajwe na Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *