Umunsi w’Umugore: Meya Niyomwungeri yabasabye kugana Ibigo by’Imari biciriritse bagasaba Inguzanyo yo kwiteza imbere

0Shares

Ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku nshuro ya 67 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2023, abatuye mu Karere ka Nyamagabe bawizihirije mu Murenge wa Cyanika. Muri uyu Murenge, niho Meya  w’akarere Bwana Hildebrand Niyomwungeri yaboneyeho gusaba abagore kwitinyuka bakagana Ibigo by’Imari iciriritse, bagasaba inguzanyo igamije kubateza imbere.

Uyu umunsi wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya 42, wibanze cyane kuri bimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere umwari n’umutegarugori bishingiye cyane ku ikoranabuhanga, ubuhinzi n’indi mishinga igamije kuzamura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Bamwe mu bagore batanze ubuhamya, bagarutse kuri byinshi bamaze kugeraho ndetse n’intambwe bamaze gutera mu urugendo rwo kwiteza Imbere.

Hamuritswe kandi bimwe mu bikorwa abagore bibumbiye mu Makoperative atandukanye bagezeho birimo, n’ayagiye afashanya kugurirana Amashyiga yo gutekaho benshi bakunze kwita Gas ndetse no kuboha Uduseke.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu Murenge baganiriye na THEUPDATE, bagaragaje urugendo rutoroshye banyuzemo rwabafashije kwiyubaka, imiryango yabo igatekana nyuma yo gutsinda amakimbirane ashingiye ku kumva neza no gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Munyaneza Emmanuel yagize ati:

Mu rugo rwanjye nta mutekano wigeze uharangwa, nahoraga shwana n’umugore tutumvikana ku bijyanye n’umutungo w’urugo na gahunda z’urugo bikoreshwa. Hari igihe Umugore yagiraga atya akagurisha nk’itungo, amafaranga akazashira ntazi icyo yayamajije bityo nanjye ifaranga mbonye nkarikubita ku mufuka, nanjye ntacyo yambazaga, mbeze yari amacakubiri. Abana bari bahangayitse, nta terambere twari kugeraho. Ariko ubu, ibintu byarahindutse binyuze mu ‘MUMPURO’ umuryango ushinzwe gukemura no kuganiriza ingo zitabanye neza, baratwigishije ubu tubanye neza ndetse urugo rwanjye rurabyibushye, ibyishimo birasendereye.

Yakomeje avuga ko uburinganire yabwumvise neza kandi butangirira mu kuganira n’uwo muri hamwe, mukabwizanya ukuri, tukagendera ku mpanuro duhabwa n’inama zinyuranye. Ibi bifasha kugera kuri byinshi mu rugo kandi by’ingirakamaro.

Mujawayesu w’i Karama, we ati:

Haracyari ibibazo bibangamiye iteramvere ry’Umwari n’Umutegarugori mu ngo, kuko ntabwo twese dukangukira mu kwiteza Imbere.

Hari igihe duhinga tugamije kwiteza imbere, ariko ibintu bikagenda nabi. Haracyari abitinya mu gukora ibikorwa bibateza imbere bitewe n’imyumvire iri inyuma. Hamwe n’ingo zitabanye neza, nabyo bituma abagore basubira inyuma bitewe n’uwo twubakanye.

Uwinema Therese w’i Nyanza, we yavuze ko hari iterambere ryagezweho n’abagore, kuko bamwe bitinyutse bakagana mu bucuruzi, bagahinga bakoresheje inyongeramusaruro. Aha yunzemo ko hari aho uburinganire butarumvwa neza.

Ati:

Rimwe na rimwe hari aho ugasanga uburenganzira bw’Umugore bugitsikamiwe n’ubwo bitari cyane. Gusa, ntabwo biri henshi mu ngo n’ubwo bigihari, hari iterambere ryagezweho ririmo nko; Kugira uruhare mu buyobozi, ibikorwa byose Umugore abijyamo akisanzura ndetse urugo rwe rugatera imbere kuko buri umwe mu rugo anyura hirya no hino agashakisha, n’undi bikaba bityo.

Mu butumwa bw’umunsi bwatanzwe na Meya Niyomwungeri Hildebrand, yashimiye ibikorwa binyuranye byakozwe n’abagore birimo ibyagarajwe mu Imurikabikorwa, anagaruka ku Nsanganyamatsiko y’uyu Mwaka, “Ntawe uhejwe Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”

Muri iri jambo rye kandi, yagarutse ku mahirwe Umunyarwanda yahawe, avuga ko kuri ubu Abanyarwanda bahawe uburenganzira bungana, yaba mu guhabwa Umunani cyangwa n’indi Mitungo inyuranye bahabwa n’ababyeyi.

Ati:

Ubushobozi Umuhungu afite, Umugabo afite, amahirwe iki gihugu kiduha twese arangana yaba ku Mugore n’Umugabo. Ntawe uhejwe mu guhanga udushya n’ikoranabunga, kuko aribyo biteza imbere uburinganire.

Amategeko y’u Rwanda arasobanutse. Aha Umugore uburenganzira bungana n’ubw’Umugabo.

Urugero rwa hafi, ni uko kuri ubu mu mategeko y’u Rwanda Umugore ahabwa umunani mu buryo bungana n’Umugabo, mu gihe mu Myaka ishize, Umugabo ariwe wawubonaga, Umugore agahabwa Igiseke.

Mu kwishimira ibyo Umugore amaze kugeraho, turakomeza gufatanya ngo akomereze no mu Ikoranabuhanga, ahinge agamije gusagura ibyo arya n’ibyo ajyana ku isoko.

Asoza ijambo rye, Bwana Niyomwungeri yongeye gusaba Abagore gutinyuka bakagana Ibigo by’Imari bagasaba inguzanyo yo gukora Imishinga iciriritse ibafasha kubona Amafaranga bakiteza imbere.

Amafoto

Koperative Urumuri rw’Ubukire y’abagore bamaze kugurirana Amashyiga yo gutekaho azwi nk’Amashyiga ya Gas, aho kugeza ubu abarenga 30 bateka badakoresheje Inkwi

 

Koperative y’Ababoshyi b’Agaseke, ubwo yamurikaga imwe mu Mishinga ikorwa n’Abagore bibumbiye muri za Koperative

 

Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu Munsi wizihizwaga ku nshuro ya 42 mu Rwanda

 

Abari n’Abategarugori bari babukereye bishimira ibyo bagezeho mu kwiteza Imbere, aho banaboneyeho gushimira Perezida Kagame wabahinduriye izina kuri ubu bakaba bitwa ba Mutima w’Urugo

 

Ubwo hizihizwaga uyu Munsi, Ikipe y’Abagore yahawe umupira w’amaguru mu rwego rwo guteza imbere impano yabo

 

Ndagijimana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, yahaye Abagore Telefone zijyanye n’igihe mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza gukoresha Ikoranabuhanga

 

Meya Niyomwungeri Hildebrand, yasabye abagore bahawe izi Telefone kuzifashisha mu kwiteza Imbere

 

Niyomwungeri Hildebrand, Meya w’Akarere ka Nyamagabe

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Bwana Ndagijimana Jean Marie Vianney

 

 

Umuyobozi wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe, Madamu Uwamahoro Clotilde yari mu bifatanyije n’Umurenge wa Cyanika mu kwizihiza uyu Munsi

 

Ibyishimo byari byose ku Babyeyi bari bitabiriye uyu Munsi

 

Mu kwizihiza uyu Munsi, hakinywe imikino inyurannye yahuje Amakipe y’Abari n’Abategarugori, abatsinze barabishimirwa

 

Mu gukomeza kwishimira iterambere ry’Umugore, Abana bahawe Amata mu rwego rwo gukomeza kurwanya igwingira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *